M23 na RDC bemeranyijwe uburyo bwo guhagarika imirwano
Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23 byemaze gushyira umukono ku masezerano yerekeranye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ihagarikwa ry’imirwano imaze imyaka irenga itatu ishyamiranyije impande zombi muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 14/10/2025, ni bwo iyi guverinoma ya RDC n’umutwe wa M23 uyirwanya byemeranyije uguhagarika imirwano ibahanganishije mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Amakuru ava i Doha akemeza ko “mpande zombi ziri mu nama i Doha muri Qatar mu cyiciro cyayo cya gatandatu cy’ibiganiro, zamaze kwemeza gushyiraho uburyo bwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’akariya gahenge.
Mbere y’uko iyi ntambwe igerwaho, umuvugizi wa M23 yari yatangaje ko ibiganiro barimo na leta y’i Kinshasa i Doha muri Qatar biri kugenda neza.
Asobanura ko ibi biganiro biri kugana aheza ngo kuko biganisha ku mahoro arambye.
Ndetse yanavuze ko bidasaba “urupfu rwa Tshisekedi” nk’uko perezida Felix Tshisekedi yari aheruka kubitangaza ubwo yari i Brussel mu Bubiligi mu nama ya Global Gateway Forum yabereye muri iki gihugu.
Barinda umuvugizi wa M23 wungirije yakomeje ahamya ko ibi biganiro biza gutanga umusaruro anavuga kandi ko umutwe abereye umuvugizi ufite icyizere cy’amahoro.
Ku rundi ruhande, imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Congo, ku munsi w’ejo ku wa mbere yari iremereye cyane mu bice byo muri teritware ya Rutshuru.
Iyi mirwano yavuzwe mu duce twinshi ahanini duherereye muri grupema ya Bukombo n’iya Tongo muri teritware ya Rutshuru.
Usibye imirwano, byanavuzwe kandi ko uruhande rwa Leta rwatwitse n’amazu y’abaturage muri grupema ya Bukombo.
Ni mu gihe kandi indi mirwano ikomeye yarimo ibera muri teritware ya Walikale, kimwe kandi n’iyaberaga muri Masisi. Ibyo bice byose akaba ari byo muri Kivu y’Amajyaruguru.