Perezida Kagame yakiriye ku meza abayobozi b’Abanyamerika mbere y’isinywa ry’amasezerano ya Washington
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye ku meza abayobozi bakomeye bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bose bakomoka mu ishyaka ry’Abarepubulika, mu rwego rwo gukomeza ubufatanye no gushimangira amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Iki kirori cy’ubusabane cyabereye i Washington DC cyitabiriwe na ba Senateri Mike Rounds, Kevin Cramer, na Pete Ricketts, ndetse na ba Depite barimo Brian Mast, Ronny Jackson, Trent Kelly na Joe Wilson.
Mu biganiro byabaye hagati y’impande zombi, bagarutse ku nyungu rusange z’u Rwanda n’Amerika, ku ngingo zirimo kunoza ubufatanye mu bya dipolomasi, iterambere ry’ubukungu n’umutekano, ndetse no gushyigikira ibikorwa bigamije amahoro arambye mu karere.
Iri funguro ryabaye mbere y’isinywa ry’amasezerano ya Washington, agamije gukemura amakimbirane hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda.
Abakurikirana politiki mpuzamahanga babona iyi nama nk’intambwe ikomeye mu gushimangira uruhare rw’u Rwanda mu biganiro bigamije amahoro n’ubufatanye bw’akarere, ndetse no gutsura umubano n’ibihugu bikomeye ku isi.






