Umusirikare wa FARDC umwe(1) niwe umaze kumenyekana ko yapfuye abandi bane(4) bakaba bakomeretse nimugitero cagabwe n’inyeshamba zo mu mutwe wa Mai Mai.
Nk’uko byavuzwe n’uko iki gitero cagabwe aho bacukura amabuye y’Agaciro, mugace gaherereye muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo.
Ibi bikaba byarabaye mw’ijoro ryo kuwa Mbere rishira kuri uyu wa Kabiri tariki 03/10/2023, mu Muhana bita Nyange.
Minembwe Capital News, yabwiwe ko aha hahora Sosiyete yaba Shinwa ihora icukura amabuye y’Agaciro. Ikaba ifite ibiro byayo mu Muhana wa Ngalula no kwa Nyange.
Ubwo aba bo mu mutwe wa Mai Mai bagaba iki gitero bahise basahura amabuye y’Agaciro ndetse bica nuwo Musirikare wo mungabo za RDC, bakomeretsa n’Abantu bane, mubahoraga bashinzwe kurinda imitungo y’iyo Sosiyete yaba Shinwa.
Aya makuru yemezwa kandi n’ukuriye Sosiyete sivile Dynamite bwana Divin Kujirakwinja, yomuri ibyo bice.
Umuyobozi wa teritware ya Fizi ubwo yabazwaga aya makuru nawe ubwe yemereye itangaza makuru ko ibyo arukuri ariko ko inzego zishinzwe umutekano zigiye kubikurikirana.
Ati: “Nibyo Soseyete yaba Shinwa ihora icukura amabuye y’Agaciro yagabweho igitero mw’ijoro ryo kuwa Mbere, ariko turimo turakora ibishoboka byose ngo abakoze ayo mabi bafatwe bahanwe.”
Tubibutsa ko ibi bibaye mugihe hari hashize iminsi mike hari habaye ibindi bitero bisa n’ibi byagabwe kuri aba Bashinwa n’ibitero byasize bihitanye abantu bane(4) bikomeretsa abandi ubwo hari tariki 1/09/2023.
By Bruce Bahanda.
Tariki 04/10/2023.