I Lundu, mu Minembwe, Umunyamulenge Byishimo, yishwe atemaguwe n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC). Ibi n’ibyemejwe na baturage baturiye ibyo bice aho ba bwiye Minembwe Capital News ati: “Uyu ni umwuzuku wa Sekaganda , w’ishwe atemaguwe n’ingabo za FARDC zomuri Batayo iyobowe na Colonel Ekembe. Bamwiciye hafi n’i Lundu. Yari umuhungu wa Bandinzi.”
Aba Baturage bakomeje kubwira Minembwe Capital News, ati: “Twabuze nuko twikorera umurambo we ba wutemaguye cane.”
Mu Minembwe hakaba hagize igihe hari umwuka mubi ariko byose ngo byazanwe n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo( FARDC) zo muri Brigade ya 12 ikorera mu misozi miremire y’Imulenge, mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo. Ni mugihe izi Ngabo ziri mukwigamba kozigiye kwica Abanyamulenge ba baziza Twirwaneho ishinzwe kurengera aba Banyamulenge mugihe Mai Mai Bishambuke ibagabyeho ibitero byo kubica nokunyaga ibyabo nkuko ayamakuru twayahawe n’abaturage ba Banyamulenge baturiye mu Minembwe.
Mw’ijoro ryo ku Cyumweru, tariki 1/10/2023, aha mu Minembwe hiciwe undi Musore uzwi kw’izina rya Nduwayo, aho yishwe arashwe n’umusirikare wo mungabo za RDC zomuri Batayo iyobowe na Colonel Ekembe. Aba kandi basirikare bo muri Batayo iyobowe na Colonel Ekembe kuri uyu wa Mbere, tariki 02/10/2023, basahuye imirima y’abaturage i Lundu ndetse basahura no mu mazu.
Umwe muri aba Baturage baturiye ibyo bice ba bwiye Minembwe Capital News, ko uyu Munsi kuwa Gatatu hari ibiganiro biza guhuza ingabo za RDC. Ni biganiro byahamagajwe na General Andre Oketi Ohenzo, uyoboye iyi brigade ya 12, ireba imisozi miremire y’Imulenge.
Mu Nama iheruka uyu Gen yabwiye Abanyamulenge ko Twirwaneho igiye guhigwa bukware ndetse nyuma yaho uriya Gen Ohenzo yaje gukorana ibiganiro nabo mubwoko bwa Bashi bakora akazi k’ubucuruzi mu Minembwe abasaba guhagarika aka kazi bagasubira iwabo i Bukavu, bikavugwa ko ngo yoba yarabakenguye ko aha mu Minembwe ingabo ze zigiye gukorera Abanyamulenge operation yo kubasenyera imihana.
By Bruce Bahanda.
Tariki 04/10/2023.