Imirwano yongeye gukara hagati ya M23 n’imitwe ishigikiwe n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), n’i ntambara irimo kubera mubice byinshi biherereye muri teritware ya Masisi ndetse n’ibindi bike byo muri teritware ya Nyiragongo na Rutsuru.
Iyi mirwano uruhande rwa Wazalendo bigambye ko bafashe ibice byinshi harimo k’unturo ariko amakuru yizewe Minembwe Capital News yabwiwe, n’uko umutwe wa M23 wamaze kwigarurira ibindi bice nka Nyakabingu ugana mu Bwiza. Haribindi bice M23 y’igaruriye kuri uyu wa Gatatu byongeye kuberamo imirwano nka Kilolirwe ariko kugeza ubu M23 iracayifite kugeza Kibarizo na Muhanga nabyo byabereyemo imirwano ikaze mugitondo canone kuwa Kane.
Gusa imirwano isa niya hinduye isura nimugihe umutwe witwaje imbunda wa Nyatura wigamba ko ufite ingufu zo kwirukana Abatutsi muri Congo. Uyu mutwe wa Nyatura ugizwe n’Abanyekongo b’Abahutu warahiriye kwirukana Abatutsi bose baba muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ukabohereza mu Rwanda.
Ibi byavuzwe n’umwe mu bayobozi bawo wiyita Gen Ignace, nk’uko y’umvikanye abyigamba muriki Gitondo cokuri uyu wa Kane.
Ignace, muri aya makuru yemeza ko abarwanyi be bafashe agace ka Kibarizo muri Masisi, yagize ati: “Turi hagati muri Kibarizo, turi gukurikira umwanzi, tuzarambika imbunda mu gihe Umututsi azaba yasubiye mu Rwanda. Mu gihe tuzaba tumaze kwirukana Abatutsi muri Congo, twebwe Abahutu tuzitabira ubusabe bwa Perezida, tujye muri gahunda ya DDRC( Gahunda yogusubiza abarwanyi mu buzima busanzwe).”
Yakomeje agira ati: “Mu gihe umwanzi ataragenda, ntabwo tuzarambika imbunda hasi. Aha duhagaze ni muri Kibarizo, ejo tuzaba turi imbere muri Kitshanga. Ntibabeshye ko bakiri muri Centre, si ko biri. Turasaba ubuyobozi ko busaba Abahutu kugaruka mu Mujyi.”
Nyatura iri mu mitwe yitwaje imbunda igize ihuriro rya Wazalendo rishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Republika ya Demokarasi ya Congo. Ni imwe mu mitwe yanga Abatutsi b’Abanyekongo urwango rukabije, aho yemeza ko ari Abanyarwanda bakwiye kuva muri iki gihugu.
Bimwe mu birego Leta RDC iregwa harimo kuba ishigikira abakwirakwiza urwango ku bwoko bw’Abatutsi, barimo abarwanyi b’imitwe nka Nyatura n’abanyapolitiki, ariko yo ibihakana kenshi, ibyita icengezamatwara rikorwa n’u Rwanda na M23.
Ibi bibaye mugihe ingabo za Barundi z’ibarizwa mu Ngabo za EAC zongeye gutanga Kitchanga ziyiha FARDC.
By Bruce Bahanda.
Tariki 05/10/2023.