General Andre Oketi Ohenzo, yamaze gutanga uruhusha ruhangura ibikorwa by’ubucuruzi ko ngera gukora muri Centre ya Minembwe.
N’inyuma y’iminsi igera muri ine (4) ntabikorwa by’ubucuruzi bikora muri Minembwe nimugihe uyu Mugabo Gen Andre Oketi Ohenzo, uvuga rikijana mu Misozi Miremire y’Imulenge ategetse abacuruzi kutongera gucuruza muri Minembwe aho byahise binavugwa ko uyu Mugabo yoba arimo gutegura intambara mu Banyamulenge b’irwanaho.
Kumunsi w’ejo hashize tariki 04/10/2023, uyu General yakoresheje i Nama n’aba Chefs bayoboye uturere tugize Minembwe maze ababwirako ingabo ze zomuri brigade ya 12 zigiye kurwanya abaturage b’irwanaho.
Mu makuru Minembwe Capital News, imaze kwakira yizewe nuko kuri uyu wa Kane, bamwe muba Chefs bayoboye utu turere barimo Semahoro Karaha baganirije Gen Andre Oketi maze biza kurangira abemereye ko ibikorwa by’ubucuruzi abihanguye kugira ngo byongere bikore mu Minembwe.
Kuri uyu wa Gatanu amaduka azongera afungure ndetse n’isoko ya Gatanu ngwizarema nk’uko ayamakuru twayahawe n’abaturage baturiye Minembwe.
By Bruce Bahanda.
Tariki 05/10/2023.