Abasirikare ba Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) mu Minembwe barashinjwa ubujura nimugihe hagaragajwe amashusho y’imirima ya Baturage ba Banyamulenge aba basirikare ba FARDC baheruka gusahura.
Nkuko iyi nkuru tuyikesha bamwe mubaturage, bemeje aya makuru bavuga ko abasirikare bakoze ibi arabo muri Batayo ifite Kambi ahitwa i Lundu, bakaba bayobowe na Colonel Ekembe,
Ibi n’ibyabaye kuri uyu wa Gatatu wiki Cyumweru turimo. Batayo ya Colonel Ekembe, ikaba ibarizwa mu ngabo za FARDC zomuri brigade ya 12, ikorera mu misozi miremire y’Imulenge, agace ba bikoreye mo neza na k’i Lundu, mubirometre bike na Centre ya Minembwe, muri teritware ya Fizi, i Ntara ya Kivu yamajy’Epfo. Hanagaragaye inyandiko aba basirikare banditse ku Mazu y’abaturage ba Banyamulenge aho basize banditse n’iku Mazu y’abaturage ba Banyamulenge baha i Lundu.
N’inyandiko ziri m’ururimi rw’igiswahili, ugenekereje mukinyamulenge bivuga ngo: “Nimwongera kugaruka hano tuzabica mw’Abanyarwanda mwe[Mukiongeza kuludia apa tuta wamaliza nyie wanyarwanda].”
Izi nyandiko zanditswe mugihe aba baturage bari bahunze, ubwo aba basirikare bari bateje umutekano muke bakoresheje kurasa imbunda zomubwoko bwa Twelve na AK-47 ndetse na Mashinigun. Aba basirikare bandika ga ibi bashaka ko abaturage bo m’ubwoko bwa Banyamulenge batazongera kugaruka nk’uko ayamakuru twayahawe kuri Minembwe Capital News.
Imirima aba basirikare basahuye ahanini n’imirima ihinzemo ibijumba bita “Ibijumba by’ingozi.”
Kuri ubu agahenge kagarutse mu Minembwe nimugihe amaduka yongewe gukingurwa ndetse n’ibikorwa rusange byongera kugaruka nk’uko ayamakuru tuyakesha bamwe mubaturage baturiye ibyo bice.
By Bruce Bahanda.
Tariki 06/10/2023.