Imirwano idasanzwe ihuza M23 n’ingabo za RDC ndetse n’imitwe ishigikiye leta ya Kinshasa imaze iminsi yongeye kubura aho nokuri uyu wa Gatanu hongeye kuvugwa imirwano ikomeye kandi ko yabereye mubice byinshi harimo n’iyabereye mugace ka Tongo ahagana isaha z’igitondo biza kurangira M23 y’igaruriye Groupement ya Tongo.
Mu masaha y’igicamunsi urugamba rwakomeje nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, mu butumwa yanyujije kuri X, yahoze yitwa Twitter avuga ko “Saa 12:30 bikomeje kugorana gushingura imirongo y’ubwirinzi ya M23.”
Lawrence Kanyuka yakomeje agira ati “Abasirikare ba Guverinoma ya Kinshasa n’abambari babo, bakomeje kugaba ibitero by’imbunda ziremereye barasa ahari abaturage.”
Amakuru aturuka muri Congo, avuga ko FARDC n’abambari bayo, bagabye igitero mu mujyi wa Kibumba uherereye mu majyaruguru ya Goma.
Kuri uyu wa Kane tariki 05/10/2023, umutwe wa M23 wamaganiye kure ibikorwa byagaragaye byo gutwikira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, usaba ko imiryango irimo EAC n’uw’Abibumbye, kugira icyo bakora.
M23 kandi yavuze ko ibi bikorwa by’urugomo bikomeje gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, biri no gushigikirwa n’abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’Umuryango wa EAC.
M23 yavuze ko abasirikare b’u Burundi bamaze iminsi bambara umwambaro (Uniform) ya FARDC, ubundi bakajya gufatanya n’iki gisirikare ndetse n’imitwe nka FDLR, muri uru rugamba.
Gusa igisirikare c’u Burundi, cashize itangazo hanze kuri uyu wa Gatanu ryamagana abavugako bafatikanije n’ingabo za RDC, n’itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wabo Col Biyereke Floribert.
Ati: “kuva ingabo z’u Burundi zinjira muri ubu butumwa bagiye bakurikiza amategeko agenga ingabo za Afrika y’Iburasirazuba (EACRF). Ku mabwiriza y’ubuyobozi bw’izo ngabo z’akarere, ingabo z’u Burundi zikora ubutumwa burimo: kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo, gutuma habaho urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu bwisanzure ku mihanda iri aho zishinzwe gukorera. Zikora ubutumwa bwazo zubaha bidasubirwaho manda y’Ingabo z’Akarere ka EAC.”
Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi yatangaje ibi nyuma y’aho umutwe wa M23 wari wasohoye itangazo rishinja Ingabo z’u Burundi zoherejwe mu burasirazuba bwa Congo kuba zirimo gufatanya na FARDC, FDLR, Nyatura n’indi mitwe bikorana, mu bitero ikomeje kugabwaho mu bice bitandukanye.
Itangazo risoza ryemeza ko abasirikare b’u Burundi bakorera ahantu hose n’igihe cyose kinyamwuga, ngo ikaba ari imwe mu ndangagaciro z’ingenzi z’Igisirikare cy’u Burundi.
Kuri ubu Urugamba uko ruhagaze:
Mu makuru Minembwe Capital News, ifite yizewe n’uko muriyi mitwe ifasha ingabo za RDC kurwanya M23 umwe muriyo mitwe wa NDC-R aribo baraye muri Kitchanga bakaba bayobowe n’uwiyita Gen Guidon Shimiray. Aba barwanyi bageze aha bahunga.
Ibindi bice nka Kanyamahoro mubirometre bike n’u Mujyi wa Goma aha havuzwe abo mu mutwe wa M23 no mubindi bice bigize Buhumba mugihe Kibumba yo yamaze kugera mu maboko yabo mu mutwe wa M23.
By Bruce Bahanda.
Tariki 06/10/2023.