Abasivile bagera kuri batanu( 5) n’abapolisi Babiri ( 2) bapfuye nyuma y’uko habaye gusubiranamo hagati y’abo m’ubwoko bwa Batwa, Minembwe Capital News, yabwiwe ko aba Batwa bavuka mugace ka Mugunga, muri Komine ya Karisimbi M’uburengerazuba bwu’Mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Aya makuru yakomeje avuga ko habaye gusubiranamwo kw’invukira za Mugunga(Abatwa) n’aba baturage baje kuhatura nyuma y’uko bari bahunze iruka ry’ikirunga ca Nyiragongo, mu mwaka w’ 2002. Nk’uko byavuzwe n’uko muri uyu mwaka aribwo aba basizwe heru n’iruka ry’ikirunga ca Nyiragongo baje gutura ahitwa Lutala iherereye muri Quartier ya Mugunga, muri Komine ya Karisimbi.
Ubwo aba barwanaga bakoresheje imbunda za Gakondo nibwo abashinzwe umutekano bahise baza gutabara, kugira ngo bahagarike uwo mwuka mubi arinabwo byarangiye aba Bapolisi nabo bamishijweho urufaya rwimishare y’Abatwa birangira Abapolisi babiri bahasize ubuzima.
N’amakuru yemejwe na Claude Rugo, perezida w’i Nama y’urubyiruko muri Komine ya Karisimbi.
Ati: “Abantu batanu(5) bapfuye naho mubapolisi hapfuye babiri. Ubu agahenge kagarutse byose biva kubatwa barikobica bakoresheje imishari.”
Claude yasoje asaba inzego z’igihugu zibifitiye inshingano kuba zakwihutisha gahunda yogukora iperereza kugirango bamenye ababikoze kugirango bahanwe n’Ubutabera.
By Bruce Bahanda.
Tariki 07/10/2023.