
Abasirikare i Cyumi n’umunani(18) ba FARDC n’abarwanyi 8 bo mu mutwe wa RUD URUNANa, nibo byamaze kumenyekana ko bapfiriye muntambara yabereye mugace ka Kinyandoni . Iyi mirwano yarimo ihuza M23 n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe ihora ishigikira iki gisirikare ca leta ya Kinshasa .
Mu makuru Minembwe Capital News, imaze kwakira yizewe nuko muriyi mirwano Inyeshamba za M23 zirukanye FARDC n’abambari babo bava mugace Kinyandoni bahungira Murimbi na Bambo, ibice bisanzwe birimo ibirindiro bikomeye by’imitwe ya MPA, PDM n’indi mitwe ya Wazalendo aha akaba ari muri teritware ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ubwo FARDC yarimaze kugera Murimbi na Bambo bahise bafatikanya n’izi Nyeshamba bagaba ibitero muri Groupement ya Tongo, ahari ingabo za M23 aho binemezwa ko barwanye amasaha agera kuri ane birangira M23 y’igaruriye iki gice cose ca Tongo.
Igihe muri Tongo harimo imirwano ikaze indi mitwe ya Wazalendo irimo na Nyatura bari mukirori c’uko bamaze kwigarurira u Mujyi wa Kitchanga nimugihe M23 yawuvuyemo ntamirwano ibaye nyuma y’uko bari bamaze iminsi ibiri bawambuye ingabo za RDC na FDLR.
Gusa bamwe mubasesenguzi ngo babona bitari bikwiye ko Wazalendo bakora ikirori cy’uko bagenzura Kitchanga ngo kuko icyakuye M23 aho bari bamaze gufata ngo ntibakizi.
By Bruce Bahanda.
Tariki 10/10/2023.