
M23 irashinja ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo( FARDC) kuba zikomeje guhonyora ikiremwa muntu M’uburasirazuba bwa RDC. Ibi babishize mw’itangazo basohoye kuri uyu wa Kabiri tariki 10/10/2023, n’itangazo ririho umukono w’umuvugizi wa M23 mubyapolitike bwana Lawrence Kanyuka. Nk’uko bigaragara n’itangazo ryanditse m’ururimi rwicyongereza ugenekereje mukinyamulenge
Bavuze bati: “Byamaze kwemezwa ko ingabo za FARDC arizo ziri muri Kitchanga. Izi Ngabo za RDC zikaba zirimo gukorana byeruye hamwe n’ingabo z’u Burundi (FDNB), ibi bakoze byishe amasezerano yo mu Nama igira iya 20 y’Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC yabereye i Bujumbura tariki 04/02/2023.”
“M23 iramagana y’ivuye inyuma, iraswa ry’ibibunda bikomeye birimo kuraswa ahari abaturage ndetse bagasenya n’Amazu y’abaturage aba bikora ni FARDC, FDLR na Wazalendo. Kuba FARDC n’abambari babo bakomeje gukora amakosa yo kwica abaturage biri muri yagahunda yabo yo gutsemba Abo mubwoko bw’Abatutsi.”
“Akarere n’Abahamya bibyo tuvuga, tumenyesheje imiryango yo mukarere ndetse n’imiryango Mpuzamahanga y’uko Leta ya Kinshasa ikomeje kwica amasezerano agamije kugarura amahoro M’uburasirazuba bwa RDC.”
“M23 ikomeje kwirinda kwica aya masezerano y’Amahoro gusa turwana kinyamwuga kugira turengere abaturage bose n’ubutunzi bwabo.”

Iri tangazo risohotse nyuma y’uko M23 yikuye muri Kitchanga ntamirwano ibaye maze bahasigira FARDC n’imitwe ishigikiwe n’izi Ngabo za RDC . Nk’uko M23 yabyivugiye ubwo bafataga Kitchanga tariki 06/10/2023, bavuze ko aha bahafashe murwego rwo kurinda umutekano wa Baturage barimo bicwa bazira ubwoko bwabo Abatutsi.
Gusa kugeza ubu imirwano isa nitarahagarara muri teritware ya Masisi, Rutsuru na Nyiragongo nimugihe izi mpande zose zihanganye zikomeje kurebana ayingwe.
By Bruce Bahanda.
Tariki 10/10/2023.