Imirwano ikaze yongeye kubura muriki Gitondo canone kuwa Gatatu tariki 11/10/2023. N’imirwano byavuzwe ko irimo guhanganisha M23 n’ihuriro ry’imitwe myinshi ifasha Ingabo za RDC kurwanya M23. Iyi ntambara ikaba yatangiye Isaha zibiri(8:00Am) kumasaha yo M’uburasirazuba bwa RDC.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News, yemeza ko iyo mirwano irimo kubera kumusozi uri mubirometero bi Biri(2km) no mu Bwiza. Aka gace kagumye kuberamo imirwano kuva iyi ntambara ya duka muntangiriro z’uku kwezi kwa Cumi(10), aho MCP iheruka guhabwa amakuru ko aha haheruka kubera imirwano yica Wazalendo babarigwa mu magana atatu (300).
Aka gace ka Bwiza kazwiho kuba karigeze kuba ikigo gikomeye cyahozemo Ingabo zayoborwaga na General Laurent Nkunda wari uyoboye ishyaka rya CNDP.
Iyi mirwano yahazindukiye ngo y’aba igamije gusubiza umutwe wa M23 u Mujyi wa Kitchanga baheruka gufata maze baza kuwikuramo rugikubita ukaba kuri none ugenzurwa n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Wazalendo, FDLR n’ingabo za Barundi ziri Mubutumwa bwa Mahoro M’uburasirazuba bwa RDC.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko aba basirikare ba M23 ko barikurwana muburyo bukomeye nimugihe ngo Wazalendo bamaze gushira imbunda kurutugu bakaba bari guhunga umugenda wose! M23 nayo ikaba ikomeje gusatira ifata ibindi bice bigana mu marembo ya Kitchanga.
Uwatanze ayamakuru yagize ati: “Nintambara itoroshe irimo kumvikanamo imbunda ziremereye kandi FARDC na Wazalendo bakomeje guhunga.”
Iyi mirwano kandi yavuzwemo Ingabo za Barundi ko z’injiye gufasha FARDC na Wazalendo ndetse na FDLR. Umutwe wa M23 ukaba wongeye gushinja irihuriro ry’imitwe y’itwaje imbunda ishigikiwe na Leta ya Kinshasa kw’ica Abatutsi mubice bitandukanye biri muri teritware ya Masisi, Nyiragongo na Rutsuru. Nibyavuzwe mw’itangazo bamaze gushira hanze kuri uyu wa Gatatu.
By Bruce Bahanda.