Kuri uyu wa Kane(4), tariki 12/10/2023, abarwanyi bo mw’ihuriro rya Wazalendo bava mu mutwe wa UFDPC(Union Des Forces Patriotes Congolais), batangaje ko M23 yamaze kuva k’ubutaka bwa Republika ya Demokarasi ya Congo (RDC). Bizwi ko aba barwanyi bakomoka muri teritware ya Nyiragongo, teritware iri mubirometre bike n’u Mujyi wa Goma aba barwanyi bavutse vuba.
Mumpera z’ukwezi kwa Cyenda (9) aba barwanyi n’ibwo batangaje ivuka ry’uyu mutwe aho bahise banatangaza ko biteguye gufatikanya n’ingabo za RDC (FARDC) kurwanya M23. Mu makuru Minembwe Capital News imaze kwakira yizewe avuga ko aba barwanyi bari muduce tutarenze dutatu(3) two muri Bukuma homuri Nyiragongo.
Ubwo bari mukirori b’umvikanye bavuga ko M23 yavuye kubutaka bwa RDC ariko amakuru y’ukuri n’uko M23 itari kure ya Bukuma, nk’uko tubikesha abari muri teritware ya Nyiragongo.
Umuvugizi wa ba barwanyi, Germain Cikuru, yagize ati: “Twamaze kwambarira urugamba kandi umuriro twawakije. Twiteguye kugera muduce twose bikekwa ko M23 y’aba yihishemo kugira ngo tubarandure.”
Uyu muvugizi waba barwanyi yakomeje avuga ati: “Ntituzasigira M23 santimetero n’imwe y’ubutaka bwa RDC.”
Y’unzemo kandi ati: “Uko M23 bayakijeho umuriro mu mwaka w’2012 na 2013 niko n’ubu turimo kuwatsa icakozeho uyu mwaka w’ 2023 ntituzababarira! Abanyarwanda amahirwe yabo akwiye kurangira.”
Isoko yacu dukesha aya makuru aduhamiriza ko umutwe wa M23 ko ufite igice kinini ca teritware ya Rutsuru mugihe Masisi yo basigariye mugace gato. Aya makuru akomeza avuga ko na Nyiragongo hari aba basirikare ba M23.
Umwe mubaturage baturiye ibyo bice yabwiye Minembwe Capital News, ko ingabo za RDC, Wazalendo na FDLR, batari bakwiye kwishimira ko M23 yavuye muri Masisi ko ahubwo bari bakwiye kwitegura intambara irimbere ngo kuko M23 ntiyatsinzwe.
Ati: “Bariya Wazalendo, FDLR na FARDC, nibareke kwirara kuko nabo barabizi neza ko batotsinda M23 hubwo bagakwiye kwibaza impamvu M23 itarwana y’ivuye inyuma bagahitamo gusubira inyuma.”
By Bruce Bahanda.