Abasirikare ba Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), mu Minembwe bongeye gukanga abaturage b’i Lundu barahunga bata ibyabo.
Ibi byabaye kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatanu, tariki 13/10/2023, nimugihe aba basirikare bongeye kurasa Amasasu menshi mubice by’i Lundu ugana kuri Ugeafi. Aya makuru yemeza ko abaturage bahunze arabo mu Muhana wo kwa Buhimba hafi no kwa Makangata, mubirometre bike na Centre ya Minembwe, abandi bahunze nabo mu Muhana wo kwa Gapapa ugana ku w’ibigori.
Minembwe Capital News, yabwiwe ko abasirikare bakoze ibi arabo muri Batayo ya Colonel Ekembe, usanzwe ayoboye i Kambi y’igisikare irahitwa i Lundu kwa Buhimba . Ubwo abaturage ba Banyamulenge baribamaze guhunga ziriya ngabo za FARDC zasahuye muri iyi Mihana bahunzemo nk’uko tumaze guhabwa aya makuru.
Ikindi n’uko izi Ngabo za FARDC, bagiye gutega abantu bavaga mu Madegu Centre bakabanyaga ibyo bafite ndetse ko kandi imirima y’abaturage yongewe gusahurwa n’aba basirikare.
By Bruce Bahanda.