Gen Marcel Mbangu, muri Minembwe yasabye abaturage gufatanya n’ingabo za RDC.
Uyu Muyobozi ugenzura zone ya Gatatu mugisirikare ca FARDC arizo Ntara zitatu ( 3ème zone de défense), Gen Marcel Mbangu Mashita, yari mu butumwa bwa kazi kuva kuri uyu wa Gatanu, tariki 13/10/2023, mu Misozi Miremire y’Imulenge akaba yarahitiye mu Minembwe, ahari icicaro c’ingabo zomuri brigade ya 12, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu makuru twamaze kwakira n’uko uyu musirikare uvuga rikijana muriz’i Ntara zitatu (3), yatanze ubutumwa bugamije kugarura amahoro ndetse aha “amabwiriza abasirikare be uburyo bagomba gukorana n’abaturage mukugarura amahoro mu misozi miremire y’Imulenge.”
Ibi n’ibyatangajwe n’umuvugizi wagisirikare muriyi zone ya 3, bwana Major Nestor Mavudisa nimugihe yaganiraga n’itangaza makuru, aho yanatangaje ko uyu musirikare mukuru ngo yijeje abaturage ba Minembwe ko amahoro azagaruka muri aka karere mugihe bazaba bakoranye byahafi n’ingabo.
Uyu muvugizi yongeye ho ko abaturage bose bo mu ntara ya Kivu y’Epfo ko bagomba gufatanya na FARDC gushaka umuti wokugarura umutekano mwiza.
Ati: “Turahamagarira abaturage bose gufatanya n’ingabo za FARDC kwamagana ibikorwa byose by’umwanzi.”
Akaba yaranavuze k’umitwe y’itwaje imbunda M’uburasirazuba bw’iki gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Yagize ati: “Abashigikiye imitwe y’itwaje imbunda n’ibo bafite uruhare runini kuzana umutekano muke abo tugomba gufatikanya kuranga aho bari.”
Imisozi miremire y’Imulenge ifite u Mujyi mu nini wa Minembwe, iherereye muri teritware ya Fizi, imyaka ibaye myinshi hari amakimbirane y’intambara aho byemezwa ko aya makimbirane ava k’umitwe y’itwaje imbunda ya Mai Mai n’indi.
By Bruce Bahanda.