Kuri izi saha z’igicamunsi cokuri uyu wa Mungu(Ku Cyumweru), tariki 15/10/2023, intambara iri guhuza M23 n’ihuriro ry’imitwe y’itwaje imbunda ishigikiwe n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo FARDC irimo kubera muri Village ya Kizimba muri teritware ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Iyi mirwano byavuzwe ko yatangiye igihe cisaha z’urukerera rwokuri uyu wa Mungu.
Mu makuru Minembwe Capital News, imaze kwakira yizewe, nuko M23 imaze gufata agace ko Kuwitabi naho mu Bwiza izi Ngabo za FARDC n’abambari babo bamaze gukizwa n’amaguru nkuko ayamakuru twayahawe n’abaturage baturiye ibyo bice.
Iyi mirwano amakuru avuga ko ingabo za RDC na Wazalendo ndetse na FDLR kwaribo batangije iyi mirwano aho byanemejwe na perezida w’umutwe wa M23, bwana Bertrand Bisimwa, aho yagize ati: “Nyuma yo gutsindwa bagahunga ejo, FARDC/FDLR basubukuye ibitero byabo mu gace ka Bwiza mu gitondo saa saba, barasa cyane ku nkambi y’abahunze. Iyi gahunda y’ingabo z’abagizi ba nabi irimo kwica abaturage biturije ntikwiye.”
Bisimwa yakomeje avuga ko umutwe wa M23 urakoresha imbaraga ufite mu kurinda abaturage.
Ati: “M23, yahawe ibwiriza ryo kurinda abaturage b’inzirakarengane n’imitungo yabo, ikoresheje uburyo bwose ifite. Leta ya Kinshasa izirengera ingaruka z’ibyifuzo byayo n’intambara yarutishije iby’ibiganiro.”
Aya makuru yanemejwe n’Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, wagize ati: “Hagamijwe kurema ikibazo kinini gikeneye ubutabazi n’umwuka w’ubwoba, Leta yagabye ibice bituwe cyane n’abahungiye imbere mu gihugu bashaka amahoro mu bice bigenzurwa na M23 muri Bwiza.”
Ibitero by’uruhande rwa Leta ya RDC byaherukaga muri Bwiza mu ijoro ryo kw’itariki 13/10/2023.
Gusa ayamakuru akomeza avuga ko FARDC n’abafatanya bikorwa babo kobamaze guhunga mu Bwiza ndetse no ku W’itabi, maze irahigarurira.
By Bruce Bahanda.