• About Us
  • Privacy Policy
Sunday, November 8, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

M23, y’igamba kuba yahaye isomo ingabo za perezida Félix Tshisekedi, ngo rishobora gutuma atekereza neza agasaba ibiganiro.

minebwenews by minebwenews
October 15, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ingabo za M23 z’umvikanye zigamba kuba zahaye isomo no gukwiza imishwaro Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo FARDC n’imitwe irimo FDLR bakorana, nyuma y’imirwano ikomeye yasakiranyije impande zombi kuri iki Cyumweru, tariki 15/10/2023.

Nimu mirwano ikomeje kubica bigacika mu Burasirazuba bwa RDC, aho kuri uyu munsi barwaniye muri Bwiza na Kitchanga no mutundi duce turi munkengero za Bwiza, nihagati y’abarwanyi ba Wazalendo bari ku ruhande rwa Leta n’inyeshyamba za M23.

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa kuri X yahoze ari Twitter, yavuze ko Perezida Félix Tshisekedi wa RDC akwiye kubitekerezaho akemera imishikirano.

Ati “Tuributsa Tshisekedi ku neza, mu gufata ingamba z’isomo umutwe wa ARC/M23 wahaye abarwanyi be, FARDC/FDLR/Mai-mai/Abacanshuro muri iki gitondo ahitwa Bwiza. Ubu bakwiye kumva ko nta gisubizo cya gisirikare mu kibazo gihari.”

Bertrand Bisimwa mbere yari yatangaje ko ingabo za Leta ya Congo, FARDC/FDLR nyuma y’uko ku wa Gatandatu zinaniwe kugaba igitero, kuri iki Cyumweru zongeye gutera Bwiza zikarasa ku baturage bahunze imirwano bakajya mu bice bigenzurwa na M23.

Yavuze ko icyo gikorwa kigamije kwica no gusahura abaturage kidakwiye kwihanganirwa.

Bisimwa yavuze ko umutwe wa m23 (Armée Révolutionnaire Congolaise/ ARC) wahawe itegeko ryanditse ryo kurinda abasivile n’imitungo yabo.

Yavuze ko Leta ya Congo izirengera ingaruka z’intambara yahisemo aho gushira imbere ibiganiro.

Ku rundi ruhande abarwanyi ba Wazalendo bakomeza kwisuganya muri teritwari zimwe na zimwe muri Kivu ya Ruguru, nka Nyiragongo, na Masisi aho bamaze igihe bigamba ko bambuye umutwe wa M23.

Bananyomije amakuru amaze iminsi avuga ko umwe mu babakuriye witwa Sauli Duniya Ignace yaba yarishwe na M23. Uyu Sauli Duniya Ignace yagaragaye imbere y’abanyamakuru ku wa Gatandatu ahitwa Burungu.

M23 ariko ivuga ko yishe uwitwa LT Col Tambwe Shindano Blaise wo mu mutwe w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu muri Congo, uyu yigeze kuba umuyobozi wungirije wa Brigade yitwa Jungle.

Imirwano kuri iki Cyumweru yabereye mu duce twa Kavenu, n’ahitwa Tabi mu nkengero za Bwiza muri Groupement ya Tongo muri Teritwari ya Rutshuru. Ni imirwano yasize M23 y’igaruriye utu duce twose ndetse na Kitchanga.

Gusa kugeza ubu ntiharamenyekana umubare nyawo w’ingabo za FARDC n’abambari babo boba bamaze kugwa muriyo mirwano.

By Bruce Bahanda.

Tags: Félix TshisekediIbiganiro gusabaM23Yigambye ngo kuba yahaye isomo ingabo za FARDC

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?