• About Us
  • Privacy Policy
Sunday, November 8, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Abaturage ba Kitchanga bongeye kubona ituze nyuma y’uko uyu Mujyi waraye ufashwe n’ingabo za M23.

minebwenews by minebwenews
October 16, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

U Mujyi wa Kitchanga, uherereye muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu, waraye mu Maboko ya M23, n’inyuma y’imirwano ikaze yahuje uyu mutwe wa M23 n’ihuriro ry’imitwe ifasha Ingabo za FARDC kurwanya uyu mutwe wa M23.

Mu makuru tumaze kwakira kuri Minembwe Capital News, yizewe n’uko uyu Mujyi wa Kitchanga, uri mubirometre 80 n’u Mujyi wa Goma, M23 bawambuye izi Ngabo za FARDC, FDLR na Nyatura ndetse na Wagner ahagana mu masaha y’Umugoroba w’ejo hashize tariki 15/10/2023. Gusa ngwaha habereye intambara ikomeye aho byanagaragaye ko umuyobozi Mukuru wa M23 y’umvikanye y’igamba guha isomo ihuriro ryiyi mitwe n’ingabo za RDC, muri Bwiza,kuwitabi no mu Kizimba, biri muri Groupement ya Tongo.

Bisimwa yagize ati: “Tuributsa Tshisekedi ku neza, mu gufata ingamba z’isomo umutwe wa ARC/M23 wahaye abarwanyi be, FARDC/FDLR/Mai-mai/Abacanshuro muri iki gitondo ahitwa Bwiza. Ubu bakwiye kumva ko nta gisubizo cya gisirikare mu kibazo gihari.”

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa kuri X yahoze ari Twitter, yavuze ko Perezida Félix Tshisekedi wa RDC akwiye kubitekerezaho akemera imishikirano.

Bertrand Bisimwa mbere yari yatangaje ko ingabo za Leta ya Congo, FARDC/FDLR nyuma y’uko ku wa Gatandatu zinaniwe kugaba igitero, kuri iki Cyumweru zongeye gutera Bwiza zikarasa ku baturage bahunze imirwano bakajya mu bice bigenzurwa na M23.

Yavuze ko icyo gikorwa kigamije kwica no gusahura abaturage kidakwiye kwihanganirwa.

Bisimwa yavuze ko umutwe wa M23 (Armée Révolutionnaire Congolaise/ ARC) wahawe itegeko ryanditse ryo kurinda abasivile n’imitungo yabo.

Kitchanga, imaze gufatwa na M23 inshuro zitatu (3) Mugihe ca mezi 12 muri uyu mwaka wa 2023.

Kuri uyu wa Mbere tariki 16/10/2023, muri Kitchanga ngo hongeye kugaruka ituze nyuma y’uko aka gace kari mu maboko ya M23.

By Bruce Bahanda.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?