Ubuyobozi bwa M23 burashinja Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo(FARDC), n’ihuriro ry’imitwe bakorana harimo n’abacancuro kugaba igitero ku ngabo z’umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba(EACRF) zoherejwe kugarura amahoro M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo.
Minembwe Capital News, yabwiwe ko ari Ngabo za Uganda zagabweho iki gitero kuri uyu wa Mbere tariki ya 16/10/2023, ubwo imodoka zine(4) zaba basirikare zaguye mu mutego w’izi Nyeshamba zikorana n’ingabo za FARDC, aya makuru akomeza avuga ko byabereye ahitwa Rukoro, mu bilometero bibarirwa muri bitanu uvuye mu Mujyi wa Rutshuru.
Umuvugizi wa M23 mw’ishami rya Politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko bamagana bivuye inyuma kiriya gitero “cyagabwe ku modoka za EACRF i Rukoro, bikozwe n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa FARDC, FDLR, abacancuro, inyeshyamba za Wazalendo na FDNB(Ingabo z’u Burundi).”
Kugeza ubu ntiharamenyekana niba hari abasirikare ba Uganda baba biciwe muri kiriya gitero; ndetse nta n’icyo EAC cyangwa Leta ya Congo baragitangazaho.
Andi Makuru nuko kuri uyu wa Mbere, tariki 16/10/2023, hiriwe agahenge kamahoro M’uburasirazuba bwa RDC, nimugihe kuri iki Cyumweru, tariki 15/10/2023, habaye imirwano yarikaze yanasize M23 yisubije agace kari strategic ka Bwiza. Aho byanavuzwe ko M23 yari yafashe na Kitchanga ariko biza kurangira yikuye muri uyu Mujyi.
Amakuru akomeza avuga ko kugeza ubu M23 ikizengurutse u Mujyi wa Kitchanga.
By Bruce Bahanda.