
Kubera igitero ca Hamas, co kw’itariki 07/10/2023, ngo gishobora gutuma habaho Intambara ya Gatatu y’Isi?
Craig Johnson, wo mu mujyi wa Skelmersdale mugihugu c’u Bwongereza, yavuze ko ngo mugihe Iran y’aba igiye mu ntambara mu buryo butaziguye, ibyo byatuma Amerika n’inshuti zayo na bo binjira mu ntambara mu buryo butaziguye? Ibyo bishobora gutuma habaho intambara ya gatatu y’isi.
Umwanditsi Jeremy Bowen, kuri ubu ari gutara amakuru mu majy’Epfo ya Israel, yashubije ati:
“Abanyamerika bohereje mu burasirazuba bw’inyanja ya Mediterane amato abiri y’intambara agwaho indege, mu guha ubutumwa bukomeye cyane Iran bwo kuzibukira (kutivanga).”
“Barimo kuvuga ko niba hari umuntu uwo ari we wese winjiye mu ntambara, azahahurira n’imbaraga z’igisirikare cy’Amerika, atari iz’igisirikare cya Israel gusa.”
“Kimwe mu biteye impungenge zikomeye mu Burasirazuba bwo Hagati ni Amerika n’inshuti zayo, n’Abanya-Iran n’inshuti zabo.”
“Impande zombi zizi ibyago bihari. Bivuye ku kuba intambara y’ubutita hagati y’izo mpande igahinduka intambara yeruye, yakwatsa umuriro ukaze watwika Uburasirazuba bwo Hagati ukagira ingaruka zikomeye ku isi.”
“Mu ntambara zo mu gihe cyashize, Israel yasezeranyije “gukubita Hamas bikomeye”, gusenya ubushobozi bwayo bwo kurasa ibisasu bya rokete muri Israel – harimo n’imiyoboro minini y’urusobe inyura munsi y’ubutaka.”
“Kuri iyi nshuro biratandukanye. Israel irimo gusezeranya “gusenya Hamas” – umutwe ivuga ko ukwiye kurimburwa, nk’umutwe wiyita Leta ya Kisilamu (IS).”

‘Israel ifite imbaraga za gisirikare zo gusenya ibikorwa-remezo bya Hamas, gusenya imiyoboro yayo, guca intege ubuyobozi bwayo n’inzego z’ubugenzuzi.”
“Ariko ntibizwi ingano y’ibyo Israel izi ku biyitegereje muri Gaza. Ubuhanga bwa gisirikare bwa Hamas, burimo no gusobanukirwa mu buryo bwimbitse inzego z’umutekano za Israel, bwatumye ishobora kuba inyaryenge kubarusha imenera mu bwirinzi bwa Israel, bituma Abanya-Israel bagwa mu kantu.”
“Birashoboka ko Hamas izaba ifite ubuhanga nk’ubwo igihe izaba ihanganye n’icyo izi ko kibaza ari igitero gikaze cyane cya Israel.”
“Abasirikare ba Israel bari mu bifaru by’intambara mu gace ko ku mupaka na Gaza, kandi bitandukanye n’umutwe wa IS, Hamas ni n’umutwe wa politiki kandi ujyanye n’imibereho, ushinze imizi muri sosiyete ya Palestine.”
“Igitero cya gisirikare gishobora gusenya imiterere yayo mu by’ubushobozi, ariko gukomeza umutsi kw’abaturage biyemeje gupfira ibyo baharanira, gushobora ahubwo kurushaho gukomera.”
Abasesenguzi bemeza ko hashobora kuba hari izindi mpamvu zitatangajwe kugira ngo ico gitero gikorwe.
Mbere y’icyo gitero, Israel na Saudi Arabia (Arabie Saoudite) bari bakataje (bageze kure) mu nzira yerekeza ku kugirana umubano mwiza.
Ibyo byamaganwe na Hamas na Iran iyishyigikiye. Abanya-Arabie Saoudite ubu babaye bahagaritse ibyo biganiro.
Ariko bishoboka ko hari hari ikindi kirenze ibyo.
Ubuyobozi bwa Hamas bugomba kuba bwarabonye gucikamo ibice muri sosiyete ya Israel kwatewe n’amavugurura yo mu rwego rw’ubucamanza yazanywe na guverinoma y’ubuhezanguni ya Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu.
Hamas yashakaga gukubita ikababaza Israel – kandi ibyo yabigezeho.
By Bruce Bahanda.