Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Igitero ca Hamas, kuri Israel, co kw’itariki 07/10/2023, ngo gishobora gutuma habaho Intambara ya Gatatu y’Isi.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
October 17, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Kubera igitero ca Hamas, co kw’itariki 07/10/2023, ngo gishobora gutuma habaho Intambara ya Gatatu y’Isi?

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Craig Johnson, wo mu mujyi wa Skelmersdale mugihugu c’u Bwongereza, yavuze ko ngo mugihe Iran y’aba igiye mu ntambara mu buryo butaziguye, ibyo byatuma Amerika n’inshuti zayo na bo binjira mu ntambara mu buryo butaziguye? Ibyo bishobora gutuma habaho intambara ya gatatu y’isi.

Umwanditsi Jeremy Bowen, kuri ubu ari gutara amakuru mu majy’Epfo ya Israel, yashubije ati:

“Abanyamerika bohereje mu burasirazuba bw’inyanja ya Mediterane amato abiri y’intambara agwaho indege, mu guha ubutumwa bukomeye cyane Iran bwo kuzibukira (kutivanga).”

“Barimo kuvuga ko niba hari umuntu uwo ari we wese winjiye mu ntambara, azahahurira n’imbaraga z’igisirikare cy’Amerika, atari iz’igisirikare cya Israel gusa.”

“Kimwe mu biteye impungenge zikomeye mu Burasirazuba bwo Hagati ni Amerika n’inshuti zayo, n’Abanya-Iran n’inshuti zabo.”

“Impande zombi zizi ibyago bihari. Bivuye ku kuba intambara y’ubutita hagati y’izo mpande igahinduka intambara yeruye, yakwatsa umuriro ukaze watwika Uburasirazuba bwo Hagati ukagira ingaruka zikomeye ku isi.”

“Mu ntambara zo mu gihe cyashize, Israel yasezeranyije “gukubita Hamas bikomeye”, gusenya ubushobozi bwayo bwo kurasa ibisasu bya rokete muri Israel – harimo n’imiyoboro minini y’urusobe inyura munsi y’ubutaka.”

“Kuri iyi nshuro biratandukanye. Israel irimo gusezeranya “gusenya Hamas” – umutwe ivuga ko ukwiye kurimburwa, nk’umutwe wiyita Leta ya Kisilamu (IS).”

‘Israel ifite imbaraga za gisirikare zo gusenya ibikorwa-remezo bya Hamas, gusenya imiyoboro yayo, guca intege ubuyobozi bwayo n’inzego z’ubugenzuzi.”

“Ariko ntibizwi ingano y’ibyo Israel izi ku biyitegereje muri Gaza. Ubuhanga bwa gisirikare bwa Hamas, burimo no gusobanukirwa mu buryo bwimbitse inzego z’umutekano za Israel, bwatumye ishobora kuba inyaryenge kubarusha imenera mu bwirinzi bwa Israel, bituma Abanya-Israel bagwa mu kantu.”

“Birashoboka ko Hamas izaba ifite ubuhanga nk’ubwo igihe izaba ihanganye n’icyo izi ko kibaza ari igitero gikaze cyane cya Israel.”

“Abasirikare ba Israel bari mu bifaru by’intambara mu gace ko ku mupaka na Gaza, kandi bitandukanye n’umutwe wa IS, Hamas ni n’umutwe wa politiki kandi ujyanye n’imibereho, ushinze imizi muri sosiyete ya Palestine.”

“Igitero cya gisirikare gishobora gusenya imiterere yayo mu by’ubushobozi, ariko gukomeza umutsi kw’abaturage biyemeje gupfira ibyo baharanira, gushobora ahubwo kurushaho gukomera.”

Abasesenguzi bemeza ko hashobora kuba hari izindi mpamvu zitatangajwe kugira ngo ico gitero gikorwe.

Mbere y’icyo gitero, Israel na Saudi Arabia (Arabie Saoudite) bari bakataje (bageze kure) mu nzira yerekeza ku kugirana umubano mwiza.

Ibyo byamaganwe na Hamas na Iran iyishyigikiye. Abanya-Arabie Saoudite ubu babaye bahagaritse ibyo biganiro.

Ariko bishoboka ko hari hari ikindi kirenze ibyo.

Ubuyobozi bwa Hamas bugomba kuba bwarabonye gucikamo ibice muri sosiyete ya Israel kwatewe n’amavugurura yo mu rwego rw’ubucamanza yazanywe na guverinoma y’ubuhezanguni ya Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu.

Hamas yashakaga gukubita ikababaza Israel – kandi ibyo yabigezeho.

By Bruce Bahanda.

Tags: Igitero ca Hamas co kw'itariki 07/10/2023Ngo gishobora gutuma haba intambara ya gatatu y'Isi
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by Bruce Bahanda
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by Bruce Bahanda
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by Bruce Bahanda
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post

Joyeuse Ngirabakuzi na Mignone Mutoni, bongeye kugaruka mubabyeyi babo nyuma y'iminsi itatu bashimuswe na Mai Mai (Wazalendo).

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?