
Brigade 18 z’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), zohorejwe i Masisi, kurwanya M23.
Amakuru yizewe Minembwe Capital News, imaze kwakira n’uko iz’ingabo zimwe zaje ziva Kisangani abandi ngo bavanwe mu Mujyi wa Goma. Uwatanze ay’amakuru y’abwiye Minembwe Capital News, ko iz’ingabo zose zageze mugace ka Burungu, muri teritware ya Masisi.
Yagize ati: “Imodoka zazanye aba basirikare ba FARDC, zarimo zibasigaga, Burungu i Masisi.”
Y’unzemo kandi ati: “Nabwiwe ko bose ari Brigade 18. Baje kurwanya M23.”
Twabwiwe ko iz’ingabo zigiye zigaburwa mubice b’ine(4) cangwa se unite, aho buri Batayo yaba, ihabwa abasirikare 800 cangwa 750.
Umugaba Mukuru w’ingabo za FARDC, Lt Gen Christian Tshiwewe Songesa, yaherukaga kw’igamba ko leta ye igiye kohereza brigade 15 M’uburasirazuba bw’iki gihugu, kurwanya M23.
Ibi yabivuze ari mukarasisi k’ingabo i Kinshasa, mugace ka Kokolo.
Ati: “Vuba turohereza ingabo zirangije amafunzo zigizwe na brigade 15. Ingabo zacu zikomeza kuzamuka mu mbaraga kandi zatojwe kurengera ubusugire bw’igihugu.”
Ay’amakuru akomeza avuga ko, kugeza ubu u Mujyi wa Kitchanga, uzengurutswe n’ingabo za M23 n’i ukuva kuri uyu wa Mbere, tariki 16/10/2023, aho uyu Mujyi bari bawufashe mu mirwano yabahuje n’abarwanirira uruhande rwa leta ya Kinshasa, barimo FDLR, FARDC, Wagner na Wazalendo, maze M23 baza kwikura muri uyu Mujyi mw’ijoro ryoku Cyumweru, rishira kuwa Mbere.
Andi Makuru avuga ko ubutegetsi bw’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bwakupiye uyu Mujyi wa Kitchanga network kumpamvu z’uko uzengurutswe n’ingabo za M23.
By Bruce Bahanda.