Isenywa ry’Amazu arenga magana atanu(500), harimo n’ay’Abanyamulenge, byavuzwe ko byakozwe m’uburyo butunguranye ko kandi habayemo ruswa m’ubuyaboyozi bwohejuru.
Ir’isenywa ryabereye mugace ka County, y’itwa Machakos, n’akarere gatuwemo n’abo m’ubwoko bwa ba kamba, bakunze kuhita kandi Athiliver Mavoko, mugihugu ca Republika ya Kenya.
Nk’uko Minembwe Capital News, yahawe ay’amakuru, n’uko ub’u butaka buriho amazu yasenywe, bwahoze bukondeshwa n’ishirahamwe ry’itwa Portland East Africa Cement. Ir’ishirahamwe ubukode (Contract) bwabo bwashize mu mwaka w’ 1998, maze haza gusubizwa Abaturage, arinabwo batangiye kuhagura ndetse n’ubuyobozi bwa County ya Machakos, bukahaheza Abaturage, murwego rwokuhateza imbere.
Ay’amakuru akomeza avuga ko, murico gihe aha hahise hubakwa
i Mihanda, hazanwa n’Umuriro ndetse batangira k’uhubaka Amashuri no gutanga ibyangombwa by’ibikorwa byose birimo kuhakorerwa, harimo Amavuriro, n’izindi Business z’isaba impapuro ziva muri leta.
Bityo Abanyamulenge n’andi moko aturuka muri ib’ i bihugu bigize Afrika y’iburasizuba ( East Africa), nk’Abanyarwanda, Abarundi, n’abo baje kuhayoboka bagura ibibanza byari bihagaze nko mubihumbi magana atanu ya ma shillings( 500.000ksh) kuri Plot ya 50/100 .
Iy’inkuru ikomeza ivuga ko, haje kubakwa amazu yagatangaza urebye kumashusho kandi y’uburyo bwose bw’ubakwa kijambere(Etages, cadastre en etages n’izindi bita ama plot ageretse inzu zitanu cangwa zine z’ubucuruzi).
Ibi ngobyaje gukomeza haza kuza indi Sosiyete y’aba kamba, yitwa Aim Mima Rukenya, yashiriweho gukata ibibanza no kugurisha ibi banza. Ay’amakuru avuga ko yaje kuburanya Portland, inshuro zitatu(3) arinako iy’itsinda. K’ubujurire bwakane(4), n’ibwo umukuru w’igihugu William Ruto, yaje gusura agace ka Syokimau, kari mubilometre bike na Kitengera, yaje kuhavugira ijambo asaba ko bamuharira ico kibazo kijanye n’ibyo bibanza.
Ati: Ndasabako mwareka iki kibazo kijanye n’ibyo bibanza mwagiharira ubutegetsi bakabikemura.”
Y’unzemo kandi ati: “Nta muturage uza senyerwa n’ibinananirana hazaba kwicyara abantu bashakire hamwe uko bakemura ikibazo.”
Muburyo butunguranye perezida William Ruto, hashize iby’umweru bike ubwo yari yasuye kandi agace kubatsemo i Nganda, gahana imbibi n’ubu butaka buriho amazu yasenywe muri Athiriver subcount ya Machakos, agace kamamaye kw’izina rya EPZA Export Zone Authority, ubwo yafata ga ijambo ageze aha yagize ati :”Ahantu hose hateye imbere hagomba gusubizwa leta ikahakora ibikorwa remezo.”
Isoko yacu iha Minembwe Capital News, amakuru, yavuze ko
nyuma y’iyo mvugo ya perezida William Ruto, imodoka zishinzwe gusambura zahise zoherezwa zitangira gusenya ayo mazu y’umutamenwa.
Gusa byavuzwe ko Kaunti y’iganjemo Abakenya, kuri uyu wa Gatanu (5) w’i Cyumweru gishize ndetse no kuwa Mbere bariya basenyewe bagiye mu nkinko gusaba urubanza nuko hoba kureka gusenya, birangira inkiko z’ibateye utwatsi.
Ati: “I nkiko zanze ubusabe bwacu, batubwiye ko muri presidence havuye itegeko ritaduhangura guhagarika gusenya.”
Amazu yasenywe yose agera ibihumbi bitanu(5000), naho
atari ay’Abakenya, ubwo ni ukuvuga ay’Abanyamulenge, Abanyarwanda n’Abarundi, abarigwa mugihumbi kimwe(1000) ugereranije.
Hakaba hari abatarabona aho kuba nyuma y’uko basenyewe, kuri ubu basemberejwe mu miryango, abataragiye mu miryango basemberejwe muma Kanisa, nk’uko twabyiganiwe na bwana Gaston, uri mubasenyewe.
Bariya basenyewe bari gusaba ubufasha imiryango y’ita ku kiremwa Muntu.
Ati: “Urukiko rwanzuye ko Guverinoma, ntampozamarira bazatanga. Bavuga ko Sosiyete yatugurishijeho ibibanza ariyo izabazwa ibyo.”
By Bruce Bahanda.