Kuriki Cyumweru, tariki 22/10/2023, u mutwe wa M23, wongeye kwigarurirwa ibindi bice. Ni mu mirwano yabaye ahagana isaha z’igitondo aho barimo guhangana n’ihuriro ry’imitwe y’itwaje imbunda(FDLR, Wagner na Wazando) ifasha ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) k’urwanya M23.
Isoko yacu dukesha ay’amakuru byavuzwe ko M23 yigaruriye agace ka Rugarama, gaherereye muri Groupemant ya Busanza. Nyuma yogufata Rugarama, bafashe utundi duce turimo Buseneze homuri Groupemant ya Tongo , muri teritwari ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Nk’uko twabibwiwe kuri Minembwe Capital News, n’uko mu masaha y’igicamunsi urusaku rw’imbunda zikomeye n’izoroheje rwatangiye gutuza ariko aba barwanyi bafatikanije n’ingabo za RDC bakomeje guhunga bagana mubice bitarimo kuberamo imirwano.
Sosiyete sivile yomuri byo bice yatangaje ko muri Bambo hongeye kugera impuzi ninshi zari zihunze imirwano yarimo ibera mubice bya Tongo na Busanza.
Wazando benshi ngo bakomeretse abandi bakaba bahasize ubuzima, mu makuru yatanzwe naba Wazando Ubwo baganiraga n’itangaza makuru bavuze ko batakaje abarwanyi babo bane(4) ariko ngw’ibi bishobora kuba atarukuri ngo kuko batakaje abantu benshi.
Umuturage uri za Rutsuru, yabwiye Minembwe Capital News, ati: “Abarwayi ba Wazando bahunze ubudahindukira. Bashobora kuba batakaje abarwanyi babo benshi.”
Y’unzemo kandi ati: “Ico niboneye nabonye bamwe muribo bahunze buzira imbunda. Imirwano yanone yabaye umwanya utari munini ariko Wazando bacitse intege.”
By Bruce Bahanda.