
Imirwano ikomeye irimo kubera mu Marembo y’u Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya demokorasi ya Congo (RDC).
Iy’intambara irimo guhuza imitwe ibiri yomuri Wazalendo(FDLR na Mai Mai), nk’uko iy’inkuru yemejwe na Sosiyete sivile yomugace ka Nyaruchinya.
Sosiyete sivile yagize it: “Imitwe ibiri ikorera muri Wazalendo nibo barwanye. Bari kurwanira muri Kanyarucinya, ibyo bapfa ntibiramenyekana.”
N’imirwano yatangiye ahagana isaha za Saa Sita(12h), z’igicamunsi cyokuri uyu wa Mbere, tariki 23/10/2023.
Agace kari kuberamo iy’intambara ka Nyaruchinya, gaherereye muri teritware ya Nyiragongo, ka kaba ariko gace kegereye u Mujyi wa Goma, ubariranije n’ibilometre bitatu(3) n’uyu Mujyi.
Hagaragajwe video irimo amajwi, yavugaga ko Wazalendo basubiranyemo, ati: “Bamwe muri aba barwanyi ba Wazalendo bacitse amaguru, abandi bakomeretse ndetse n’abandi bapfuye baguye muriri subiranamo ryabo tutaramenya ico bapfuye.”
Harahwihwiswa Amakuru ko aba Wazalendo ko boba bapfuye ibikoresho byagisirikare byafatiwe muri Kitshanga, Bwiza na Kinyandoni, bifashwe n’u mutwe wa M23 mu mirwano n’abo yabaye kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru, tariki 22/10/2023. N’imugihe M23 yambuye ir’ihuriro ry’imitwe ifasha Fardc kurwanya M23 ibikoresho birimo imbunda ninini n’izito aho byanagaragajwe ko hafashwemo na za drone za Fardc z’intambara.
Ay’amakuru akavuga ko Wazalendo bafitemo bamwe bashinja kuba baratumye ibyo bikoresho M23 ibibambura. Aho byabaviriyemo kurwana iyo mirwano y’umvikanye mo imbunda ziremereye, mu Marembo y’u Mujyi wa Goma.
Iy’i mirwano yatumye abaturage benshi bahunga aho barimo bahunga bagana mu Mujyi wa Goma.
By Bruce Bahanda.