
Igisirikare ca Republika ya Democrasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko cyahagaritse imirwano yari yadutse mubice bya Kanyarucinya homuri teritwari ya Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Yari imirwano yahuzaga imitwe ibiri ibarizwa mw’itsinda rya Wazalendo(APCLS na UFDPC). Aha barimo bahanganira ni mu Marembo y’u Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Binyuze mu muvugizi w’igisirikare ca Republika ya Democrasi ya Congo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Guillaume Ndjike Kaiko, yatangaje ko ingabo z’igihugu zahagaritse iy’imirwano yadutse muburyo butunguranye.
Ati: “Ingabo zacu (FARDC), bagiye barabakiza. Barimo barwanira muri Kanyarucinya.”
Y’unzemo kandi ati: “Barapfa inyungu zabo iriya hejuru n’ibintu tukirimo dushaka kumenya impamvu yabyo. Ariko byatuje.”

Uy’umuvugizi yanavuze ko abarwanye ari umutwe wa APCLS na UFDPC, bose baka bari bimbuye muri Wazalendo, itsinda rifasha ingabo za RDC kurwanya M23, M’uburasirazuba bw’iki gihugu ca RDC.
Gusa amakuru dukesha isoko yacu ya Minembwe Capital News, avuga ko iz’impande zari zihanganye zapfaga kuba hari bamwe bashinjwa kuba baragize uruhare kugira ngo M23 ibatsinde ndetse bakaba barambuwe ibikoresho by’agisirikare byinshi, birimo imodoka zagisirikare n’imbunda z’inini bari barahawe na leta ya Kinshasa. N’imuntambara yokuwa 21-22/10/2023, yahuzaga M23 n’iriya mitwe y’itwaje imbunda ifasha Ingabo za RDC kurwana.
Umwe muriyi mitwe y’itwaje imbunda yasubiranyemo, wa UFDPC, ahanini ugizwe n’abasore bo muri teritwari ya Nyiragongo, niwo uheruka kuvuka vuba mumpera z’Ukwezi kwa Cyenda. Ukimara kuvuka watangaje ko uvutse kugira ngo urwanye M23, aho bavuze ati: “Turaje ngo turwanye M23 . Intego zacu n’ukwirukana aba barwanyi mupaka bagasubira iwabo i Rwanda.

Bakomeje bavuga bati: “Ntabwo tuzarambika imbunda hasi tutarabatsintsura burundu.”
K’urundi r’Uhande harindi mirwano irimo kubera muri Kirumba na Kagondo, muri Groupemant ya Bambo, teritware ya Rutsuru. Iy’i mirwano yahuzaga M23, n’ingabo za FARDC aho iz’ingabo za Kinshasa zarimo zifashwa na FDLR, Wagner na Wazalendo. Ay’amakuru avuga ko M23 yahise ifata Groupement ya Bambo yose.
By Bruce Bahanda.