Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Umukuru w’igihugu ca Angola, João Lourenço, wari umuhuza kumakimbirane Muburasirazuba bwa RDC, asa nuwamaze guterera akabumbu(Umupira), mukibuga.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
October 24, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umukuru w’igihugu ca Angola, João Lourenço, aheruka gutangaza ko uburyo bwo kunga leta ya Kigali ni ya Kinshasa busa nkokwiruka inyuma y’uruhegeri impyisi yamaze yagucaho.

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Lourenço usanzwe ari umuhuza mu bibazo ibihugu byombi bifitanye nyuma yo guhabwa izo nshingano n’Umuryango wa Afrika yunze Ubumwe, yabitangarije i Nairobi muri Kenya mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari yagiriye uruzinduko rw’akazi murico gihugu.

Kigali na Kinshasa, bamaze umwaka urenga barebana ay’ingwe, nyuma y’uko imirwano muriki gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo yarimaze kubura aho umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya (FARDC) muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ubutegetsi bw’i Kinshasa bushinja ubw’i Kigali kuba ari bwo bwongeye kubyutsa uriya mutwe wari umaze imyaka 10 waratsinzwe, ibyo leta y’u Rwanda yakunze kugaragaza ko ntaho ihuriye na byo.

Kigali ahubwo irega Kinshasa gukorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Genoside yakorewe Abatutsi; mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu rwego rwo gucubya amakimbirane amaze igihe hagati y’impande zombi, umuryango wa Afrika yunze wahaye Perezida Lourenço inshingano zo guhuriza mu biganiro ibihugu byombi mu rwego rwo gukemura ibibazo bifitanye.

Uyu Perezida wa Angola cyakora avuga ko ibyo kunga ibihugu byombi bisa n’ibyapfuye burundu, nk’uko Africa News yabitangaje.

Ni Lourenço wagaragaje umutwe wa M23 nk’impamvu nyamukuru yo gupfuba kw’iriya gahunda, nyuma yo kugaragaza ko udakozwa ibyo guhagarika imirwano kugira ngo abarwanyi bawo bahurizwe hamwe mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

Perezida wa Angola yavuze ko hari intambwe ikomeye imaze guterwa binyuze muri gahunda y’ibiganiro bya Nairobi na Luanda; gusa agaragaza ko hari ahantu hamwe batabasha kurenga.

Ati: “Nta kindi dukeneye kitari uko guhuriza hamwe M23 byubahirizwa.”

Perezida William Samoei Ruto wa Kenya we yagaragaje ko hari icyizere cy’uko “birashoboka gutangiza ibiganiro, gutekanisha uburasirazuba bwa RDC ndetse no kwemerera abanye-Congo muri rusange kungukira ku iterambere ryabo, umutekano wabo n’iterambere riri mu karere baherereyemo.”

Kuri ubu imirwano ikomeje kuja mbere hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Uyu mutwe umaze igihe ugaragaza ko witeguye kwicarana na Leta ya Congo bakaganira ku makimbirane bafitanye; gusa Perezida Félix Antoine Tshisekedi na Leta ye beruye ko batazigera na rimwe bagirana ibiganiro n’uyu mutwe wa M23.

By Bruce Bahanda

Tags: Umukuru w'igihugu ca Angola João Lourenço wari umuhuza kumakimbirane Muburasirazuba bwa RDC asa nuwamaze guterera akabumbu Umupira mukibuga
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by Bruce Bahanda
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by Bruce Bahanda
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by Bruce Bahanda
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post

Abanyamakuru muri RDC bamaze kurenganywa bashizwe k'urutonde, barimo Stanislas Bujakera.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?