Umukuru w’igihugu ca Angola, João Lourenço, aheruka gutangaza ko uburyo bwo kunga leta ya Kigali ni ya Kinshasa busa nkokwiruka inyuma y’uruhegeri impyisi yamaze yagucaho.
Lourenço usanzwe ari umuhuza mu bibazo ibihugu byombi bifitanye nyuma yo guhabwa izo nshingano n’Umuryango wa Afrika yunze Ubumwe, yabitangarije i Nairobi muri Kenya mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari yagiriye uruzinduko rw’akazi murico gihugu.
Kigali na Kinshasa, bamaze umwaka urenga barebana ay’ingwe, nyuma y’uko imirwano muriki gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo yarimaze kubura aho umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya (FARDC) muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ubutegetsi bw’i Kinshasa bushinja ubw’i Kigali kuba ari bwo bwongeye kubyutsa uriya mutwe wari umaze imyaka 10 waratsinzwe, ibyo leta y’u Rwanda yakunze kugaragaza ko ntaho ihuriye na byo.
Kigali ahubwo irega Kinshasa gukorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Genoside yakorewe Abatutsi; mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mu rwego rwo gucubya amakimbirane amaze igihe hagati y’impande zombi, umuryango wa Afrika yunze wahaye Perezida Lourenço inshingano zo guhuriza mu biganiro ibihugu byombi mu rwego rwo gukemura ibibazo bifitanye.
Uyu Perezida wa Angola cyakora avuga ko ibyo kunga ibihugu byombi bisa n’ibyapfuye burundu, nk’uko Africa News yabitangaje.
Ni Lourenço wagaragaje umutwe wa M23 nk’impamvu nyamukuru yo gupfuba kw’iriya gahunda, nyuma yo kugaragaza ko udakozwa ibyo guhagarika imirwano kugira ngo abarwanyi bawo bahurizwe hamwe mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.
Perezida wa Angola yavuze ko hari intambwe ikomeye imaze guterwa binyuze muri gahunda y’ibiganiro bya Nairobi na Luanda; gusa agaragaza ko hari ahantu hamwe batabasha kurenga.
Ati: “Nta kindi dukeneye kitari uko guhuriza hamwe M23 byubahirizwa.”
Perezida William Samoei Ruto wa Kenya we yagaragaje ko hari icyizere cy’uko “birashoboka gutangiza ibiganiro, gutekanisha uburasirazuba bwa RDC ndetse no kwemerera abanye-Congo muri rusange kungukira ku iterambere ryabo, umutekano wabo n’iterambere riri mu karere baherereyemo.”
Kuri ubu imirwano ikomeje kuja mbere hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Uyu mutwe umaze igihe ugaragaza ko witeguye kwicarana na Leta ya Congo bakaganira ku makimbirane bafitanye; gusa Perezida Félix Antoine Tshisekedi na Leta ye beruye ko batazigera na rimwe bagirana ibiganiro n’uyu mutwe wa M23.
By Bruce Bahanda