Uwiyita Colonel Alexis Nyamusaraba, ushinjjwa n’Abanyamulenge gukorana byahafi n’inyeshamba zo mu mutwe wa Mai Mai, z’izwi ho kwica nokunyaga Inka(ubutunzi) za Banyamulenge, abo m’ubwoko bwa b’Apfulero bamuhakaniye kuja kurwanya leta ya Kigali.
Mu makuru Minembwe Capital News, imaze kwakira yizewe nuko uyu Alexis Nyamusaraba, aheruka gukoresha i Nama idasanzwe aho byemejwe ko yahurije uruby’iruko rw’abo m’ubwoko bwa b’Apfulero ndetse n’inyeshamba zaba Bapfulero(Mai Mai) abahuriza muri Localite Kitoga homuri Groupement ya Kigoma, Cheferie ya Bapfulero muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Kitoga isanzwe izwi nk’u Muhana munini wa Bapfulero ndetse kandi ikaba ariyo ibarizwa mo ibirindiro bikomeye by’uyu mutwe w’inyeshamba wa Gumino, uyobowe na Alexis Nyamusaraba.
Isoko yacu dukesha ay’amakuru akomeza avuga ko iy’i Nama yateranye kuri uyu wa Gatanu(5) isoza k’uwa Gatandatu, tariki 21/10/2023.
Nk’uko byakomeje bivugwa Alexis Nyamusaraba, niwe wayoboye ibyo biganiro.
Ubwo twahabwaga Ay’amakuru, uwayatanze yagize ati: “Nibyo Alexis Nyamusaraba, yasabye uruby’iruko rw’Abapfulero na Mai Mai gushigikira ingabo za FARDC, bakarwanya leta ya Kigali.”
Y’unzemo kandi ati: “Uru rubyiruko rw’Abapfulero rwarabihakanye baratsemba bavuga ko batarwanya leta ya Kigali, ahubwo basaba Alexis Nyamusaraba ko bakwiye kwiy’unga nabo Banyarwanda ngo kuko bafite imbaraga zirenze izabasirikare ba Congo Kinshasa(FARDC).”
Ay’amakuru akomeza avugako uyu Alexis Nyamusaraba yarimo abwira Abapfulero ko ingabo z’u Rwanda ziri k’ubutaka bwa RDC.
Ibi Nyamusaraba abikoze mugihe n’ubundi byavugwako akorana n’imbonerakure zo mugihugu c’u Burundi zishinjwa kuba zaramaze kwambikwa umwambaro umwe n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (Uniform ya FARDC) aho bivugwa ko zambaye uyu mwambaro kugira ngo barwanye umutwe wa M23 urwanira M’uburasirazuba bwa RDC, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Hagize igihe bivugwa ko ingabo z’u Burundi zomuri batayo yahawe izina rya “Task Force,” zabarizwaga mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo ahanini mu misozi miremire y’Imulenge kozamaze kuva muri ibi bice bagana ahegereye imipaka ihuza u Rwanda na Congo abandi bagana mubice bya Kivu y’Amajyaruguru kurwanya M23.
Aba basirikare b’u Burundi, bakiri muri Kivu y’Amajy’epfo, boherejwe za Nyangezi, Kamanyola, Ngomo abandi muri teritware ya i Djwi, ibi bice bizwiho kuba bifite ubutaka bupakanye n’u Rwanda.
By Bruce Bahanda.
Nyamusaraba arabahenda se bo nta mbwenge bagira ?
Intambara ni ntambara arabura kubasaba Gutanga amahoro
Ni baze barwanye urwanda bazumva umuliro