
Mugihe Minisitiri Alexis Muvunyi Gisaro, ategura kwerekeza i b’Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, abo mu mutwe wa Mai Mai iyobowe na Kamama ngo bateguye k’umugirira nabi nimugihe kuri uyu wa Kabiri, tariki 24/10/2023, hunvikanye amajwi aca kumbuga nkoranya mbaga yu mu Mai Mai wiyita Colonel Kamama, aho yarimo ahamagarira bagenzibe kuba maso no kwitegura kuzagirira nabi Minisitiri Alexis Gisaro.
Ibi bivuzwe mugihe kandi kumbuga nkoranya mbaga, haciye itangazo rimenyesha ko kuri uyu wa Gatatu, tariki 25/10/2023, abaturiye u Mujyi wa Uvira biteguye uyu munyacubahiro, Alexis Muvunyi Gisaro, uhagarariye Minisiteri y’ibikorwa rememezo, muri leta ya Republika ya Demokarasi ya Congo (RDC).
Iryotangazo rikomeza rivuga ko Alexis Muvunyi Gisaro, azaba aje muri teritware ya Uvira, murwego rwogutegura uko azakora kampanye yo kw’iyamamariza umwanya w’ubudepite k’urwego rw’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Nimumatora ateganijwe kuba mu kwezi kwa Cumi nabari uyu mwaka w’2023.
Uy’u wiyita Colonel Kamama wo mu mutwe wa Mai Mai, ubwo yatangaga amajwi by’umvikaga ko arimo kuvugisha bagenzi be bomuri Mai Mai.
Yagize ati: “Bwana General Makanaki, Mamadu nawe Reine mu menye neza ko bitakiribyo guhisha Abatutsi n’i ubwoko bubi.”
Yakomeje agira ati: “Dukwiye gukora ibishoboka byose Alexis Muvunyi Gisaro ntagere k’ubutaka bwa Uvira. Ntagomba kw’iyamamariza k’ubutaka bwacu. Ahondi nzakora ibishoboka byose ntahanyure namwe mwegereye Uvira muramenye naza n’indege muzayiteshe ntiyiture.”
Ibi bikaba bije bisanga andi magambo yagiye avugwa n’i nsorensore zo m’ubwoko bwa b’Apfulero barimo Naluvumbu na Samadar, aho bavuze ko bazagerageza uburyo bwose Alexis Muvunyi Gisaro, ntiyiyamarize muri teritware ya Uvira.
By Bruce Bahanda.