Umwe mubategetsi muri Republika ya Demokarasi ya Congo, Noël Tshiani yatanze ikirego m’Urukiko rushisnzwe kurengera itegeko shinga (Cours Constitutionnelle ) gutesha agaciro kandidatire ya MOÏSE KATUMBI CHAPWE, nimugihe Katumbi ari mubakandinda bashaka kw’iyamamariza k’umwanya w’umukuru w’igihugu muri RDC.
Noel Tshani akaba ashinja Moïse katumbi kuba afite ikarita ndangamuntu yo mu gihugu cy’Ubutaliyani (ITALIE) , asobanurako ngo kuba Katumbi, yaratunze ibyangombwa by’ikindi gihugu atabiherewe uruhusha na leta ya Kinshasa, ngo bikwiye gufatwa “nk’icyaha.” Ibi kandi yabivugiye ashingiye kw’itegeko rya Congo Kinshasa, ritemera ubwenegihugu bubiri(2).
Moïse katumbi akaba yarigeze kubaho guverineri w’Intara ya Katanga, aho yayoboye Imyaka ikabakaba itanu(5) kurubu akaba akuriye Ishyaka rya “Esemble Pour La Nation.”
Uy’umugabo Moïse Katumbi, ni umugabo ufite igikundiro cyinshi mugihugu ndetse n’ibikorwa byinshi bitanga akazi kubakongomani benshi.
By Bruce Bahanda.