Havuzwe isubiranamo ry’aba Mai Mai Bishambuke na Mai Mai y’Abavuga ururimi rw’ikibembe. Ir’isubiranamo ryabereye muri Secteur ya Ngandja, muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu makuru Minembwe Capital News, yahawe yizewe nuko iyo mirwano ihanganishije Mai Mai Bishambuke na Mai Mai y’Abavuga ururimi rw’ikibembe yatangiye mw’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishira kuri uyu wa Kane, tariki 26/10/2023.
Nk’uko byavuzwe iy’i Mai Mai Bishambuke, igizwe ahanini n’Abapfulero bo mubice byomuri Village (Localite) Milimba, naho Mai Mai y’Abavuga ururimi rw’ikibembe igizwe n’Ababembe biyonkoye kwa Gen Hamuri Yakutumba, uzwiho kunyaga Inka zabo m’ubwoko bw’Abanyamulenge, baturiye Komine ya Minembwe na Groupement ya Bijombo, homu misozi ihanamiye Uvira na Ville ya Baraka muri teritware ya Fizi.
Isoko yacu dukesha iy’inkuru n’uko muriyo mirwano yahanganishije Mai Mai, aho barimo barwanira mu misozi yo muri Secteur ya Ngandja, iri mu Majy’Epfo ya teritware ya Fizi, twabwiwe ko yakomerekeyemo Abapfurero benshi barimo umuhungu w’umupfulero, uzwicane ngo ni Njwapa, umubyeyi wa Colonel Brown womungabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (Fardc). N’amakuru yanahamijwe n’abaturiye u Mujyi wa Baraka nk’uko bahamije ko inkomeri zakomerekeye muriyo mirwano zirimo kuzanwa Baraka, kugira ngo zitabweho.
Gusubiranamo kwabo kukaba kuva kugasuzuguro kabo m’ubwoko bw’Abapfulero n’Ababembe, nk’uko byavuzwe.
By Bruce Bahanda.