Haramukiye agahenge kamahoro, muri Groupemant ya Kibumba, teritwari ya Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Nyuma y’intambara yokuri uyu wa Gatatu no k’uwa Kane, tariki 26/10/1023. N’imirwano yahuzaga M23 n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC, FDLR, Wagner na Wazalendo). U Mujyi wa Kibumba, uri mubilometre 20 n’u Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, urebwa n’ingabo za M23 zirwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Ziriya ngabo za M23 zikomeje nokugenzura ibice byinshi byo muriyi Groupement ya Kibumba na Buhumba, ibice bivugwa ko biri munkengero z’u Mujyi wa Goma, dore ko teritware ya Nyiragongo ariyo ifite ibice bipakanye n’uriya Mujyi wa Goma.
Mu mirwano yabaye kuri uyu wa Kane, tariki 26/10/2023, ibereye mubice bya Rutsuru na Masisi, yasize M23 yongeye kwambura ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), ibice birimo Bambo, Kibarizo na Butare ndetse n’utundi duce dukikije Bambo.
Isoko yacu dukesha ay’amakuru, avuga ko kuri uyu wa Gatanu, tariki 27/10/2023, ko habyukiye agahenge kamahoro muri teritware ya Masisi, Rutsuru na Nyiragongo ariko ko impande zose zihanganye zikomeje kurebana ayingwe.
By Bruce Bahanda.