• About Us
  • Privacy Policy
Sunday, November 8, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Hagati ya Ethiopia na Eritrea, ngo hashobora kuvuga intambara ikomeye mugihe batabyitwayemo neza.

minebwenews by minebwenews
October 27, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed,
kuri uyu wa Kane, tariki 26/10/2023, yatangaje ko atazatera igihugu ico ari co cose, mu magambo agamije guhosha impungenge z’ibihugu bisanzwe ar’ibituranyi z’uko ashobora gukoresha ingufu kugira ngo agere ku cambu co ku nyanja.

Kur’itariki ya 13/10/2023, Abiy yabwiye abanyethiopia ar’imbere ya Television y’igihugu ko Ethiopia igomba kwemeza ico yise uburenganzira bw’igihugu bwo kugera ku Nyanja Itukura bishoboka cane binyuze mu nzira z’amahoro, ariko bituma hazamuka umwuka mubi hagati ya ma leta y’akarere ndetse n’ikibazo cy’amakimbirane masha mu Ihembe rya Afrika.

Igihugu cya Eritrea gikora ku nyanja cabonye ubwigenge nyuma yo kwiyomora kuri Ethiyopia mu mwaka w’ 1993 n’inyuma y’intambara yamaze igihe kirekire ihuza ibihugu byombi.

Ibirero byatumye Eritrea, ivuga ko kuvuga i nyanja itukura ari “ukurengera” binasaba impande bireba kwirinda kugishotora kitavuze Abiy Ahmed mu mazina.

Ibihugu byombi rero byaje kurunda ingabo hafi y’umupaka bihuriyeho, nk’uko byatangajwe n’imiryango y’ubutabazi izi iby’iki kibazo babitangaje murwego rwo kugira ngo habe gukumira mbere ibyatuma havuka impungenge z’indi ntambara mu karere nk’uko iyi nkuru tuyikesha ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ivuga.

Kuri uyu wa Kane, Abiy yabwiye abasirikare ibihumbi n’ibihumbi bateraniye mu murwa mukuru, Addis Abeba, kwizihiza Umunsi w’Ingabo ati: “Ethiopia ntabwo yigeze itera igihugu ico ari co cose kandi ubu Ethiopia ntabwo ifite umugambi wo gutera igihugu ico ari co cose.”

Abiy yavuze ko Ethiopia itazakurikirana inyungu zayo “ku ngufu”, kandi ko “itazakurura imbarutso ku bavandimwe bayo.”

Eritrea ariko biravugwa ko yohereje ingabo mu mujyi wa Bure, ku mupaka n’akarere ka Afar ko muri Ethiopia, mu gihe Ethiopia na yo yimuye ingabo izerekeza kuri uwo mupaka, nk’uko bivugwa n’iki Kinyamakuru ca Reuters.

By Bruce Bahanda.

Tags: Hagati ya Ethiopia na EritreaNgohashobira kuvuka intambara ikomeye mugihe batabyitwayemo neza

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?