Imvura ivanze n’umuyaga w’igihuha yasize yishe umuhungu w’imyaka 11 isenya n’Amazu menshi muri Localite ya Bwegera, homuri Cheferie ya Bapfulero, teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo (RDC).
Byavuzwe ko iyo Mvura yaguye kuri uyu wa Kane, tariki 26/10/2023, ahagana isaha z’umugoroba wajoro.
Minembwe Capital News, nk’uko yabwiwe n’abaturiye Bwegera, uwo mwana wapfuye avuka m’ubwoko bw’Abanyamulenge ndetse ko n’Amazu yasenyutse harimo n’ay’Abanyamulenge n’Abapfulero.
Uwabigwiganiye yagize ati: “Haguye imvura ninshi, yica umwana w’imyaka 11. Uyu mwana yarashaka guhunga aza guhura n’ibati riramutema ahita ahasiga ubuzima.”
Yakomeje agira ati: “Umuyaga ubwo warutangiye gukundura Amazu uyu wapfuye yabonye igikuta kigiye kugwa arahunga kurya ahunze ahura n’ibati arapfa.”
Iki gihuha kirimo imvura ninshi, ngo catwaye umwanya ungana n’iminota mirongw’itatu (30′), kirimo gukundura Amazu gusa umubare w’izi nzu zasenyutse nturashigwa ahagaragara. Nimugihe ubuyobozi bwa Localite Bwegera ndetse na teritware ya Uvira, bataragira ico batangaza nk’uko Minembwe Capital News, yabwiwe n’abaturage baturiye ibyo bice.
By Bruce Bahanda.