Bidasanzwe imbunda z’Abapolisi, bo muri District ya Polisi mu Minembwe, zikomeje kwibwa n’Abantu batarabasha kumenyekana
Kuri uyu wa Gatanu, tariki 27/10/2023, n’ibwo byavuzwe ko izindi Mbunda zitanu(5), zibiwe kucicaro gikuru ca district ya Polisi mu Minembwe, giherereye muri Centre bita Madegu.
Minembwe ni Komine ibarizwa mu m’Ajyepfo ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo. Mumpera z’Ukwezi kwa Cyenda (9) n’ibwo kandi hibwe imbunda icumi n’azibiri (12), zo m’ubwoko bwa AK-47, aho byarimo bihwihwisa ko aba Polisi boba barigutanga i mbunda muri Mai Mai Bishambuke ibarizwa muri Localite (Village) Rugezi, iherereye mu m’Ajyepfo ya Komine Minembwe.
District ya Polisi mu Minembwe, iyobowe na Colonel Jean Aime, ukomoka i Kinshasa, kumurwa Mukuru w’i gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo. Nk’uko ay’amakuru twayahawe n’abaturage baturiye ibyo bice bemereye Minembwe Capital News, ko uyu mupolisi uvuga rikijana mu Misozi Miremire y’Imulenge ko kuri ubu yamaze kw’itaba i Bukavu, kumurwa Mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, kuja kwisigura aho iz’imbunda ziri mukuja.
Umwe mubapolisi waganiriye na Minembwe Capital News, yirinze ko dutangaza izina rye ariko agira ati: “Ni ubwibyi tutabasha kumenya uko tubutangaza kuvuga ngo imbunda zirabuze za polisi!!”
Yakomeje ati: “Babanjye kuza baziba bazikuye muri depot, ariko ubu kobarazaka Abapolisi. Abazibaka ntibazwi, umupolisi ari mukwitambika bakamukuraho imbunda.”
Bamwe murabo ba Polisi bamaze kwakwa imbunda harimo uwitwa kirayi na Mbabarira. Ay’amakuru akomeza avugako ko aba bapolisi bazatswe mw’ijoro, ubwo bari mukazi mu Minembwe centre Madegu.
By Bruce Bahanda.
Inzego zishinzwe umutekano mukarere nizihaguruke mumaguru Masha ejo barafata abana bavuka hariya ngo nibo nabikoze ndereko akabaye kose barimukukitirira invukire zaminembwe. Imana itabare aba polices.