Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Umusirikare wari waramamaye kw’izina rya “Sautiyamungu,” umwe muntwari utazibagirana m’ubwoko bw’Anyamulenge, Yagabo Tambatamba, menya amateka ye..

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
November 1, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umusirikare wari waramamaye kw’izina rya “Sautiyamungu,” Yagabo Tambatamba, yahoze ari umusirikare wo kwa perezida Mobutu Se seseko K’ukungw’endo Wazabanga. Izina ‘Sautiyamungu,’ Yagabo, yary’ise murwego rwokuvuga ati: “Iyo yavuga ijambo y’irinda kuzisubiraho,” m’ururimi rw’igiswahili, bivuze ngo: “Sauti ya Mungu haibadiliki.”

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Uy’umusirikare yarazwiho: “Igitinyiro, guseka buke, ubwoba buke ndetse akaba yaragiraga n’uburanga bwiza,” nk’uko, twa bibwiwe kuri Minembwe Capital News.

Uwatanze ay’amateka yabwiye Minembwe Capital News, ko yamenye ya Yagabo, mu mwaka w’1997, ubwo bari bageze i Lubumbashi, nyuma y’uko Inyeshamba za AFDL, zarizimaze gutsinda ingabo zahoze ariza Zaïre, i cyogihe Yagabo yari umuyobozi mungabo za AFDL, k’urwego rwa ‘OCI.

Uyu musirikare Yagabo Tambatamba, yakoreraga ku k’ibuga c’indege ca Lubumbashi, ahitwa Lwano.

Gusa ngo byaje guhinduka OCI Yagabo, aza kubushanya na S3 wa brigade witwa Bosco, nibwo OCI Yagabo, bahise bamutuma gukorera ahitwa Kasumbalesa, k’umupaka wa RDC na Zambie. Nyuma ingabo z’u Rwanda zaje kuvanwa muri Republika ya Demokarasi ya Congo, boherezwa i Rwanda, Abanyamulenge bo barasigara.

Ay’amateka akomeza avuga ko Sautiyamungu Yagabo Tambatamba, y’injiye igisirikare ca Zaïre, acinjiriye i Kamina, mu mwaka wa 1987, nyuma yoherejwe gukorera muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, aho yabaye mu ngabo zari ziyobowe na Colonel Mandevu(Katanyama).

Ay’amateka akomeza avuga ko Sautiyamungu Yagabo, kwariwe uriya Colonel Mandevu(Katanyama), yakundaga gutuma mu Minembwe. Ubwo rimwe yatumwaga mu Minembwe, maze akaza kugera za Kanihura, ko yahageze ashwana n’ingabo zaho asiga abakubitaguye imigeri!! ibi ngobyaje gutuma azinukwa igisirikare ca Zaïre, ahitamo kwerekeza mu Rwanda, y’injira igisirikare ca RPF Inkotanyi, mu mwaka wa 1995. Ubwo yajaga i Rwanda ngo yajanye na Col Matiyansi, nawe wahoze mungabo za Mobutu Se seseko K’ukungw’endo Wazabanga.

Tariki 20/7/1998, Yagabo, yoherejwe gukorera ahitwa Kipushi, ni u Mujyi muto, uherereyeye muri Ouest ya Lubumbashi, gusa aha ntiyahamaze igihe kirekire kuko intambara yahise y’ubura muri Kivu y’Amajy’epfo, tariki 02/8/1998.

Intambara ya RCD GOMA, imaze kuvuka, ingabo zari muri Lubumbashi, burumwe wese yihutiraga guhungira mu Mujyi wa Lubumbashi, kugirango bamenyuko babyifatamo. Mu Mujyi wa Lubumbashi hari Abanyamulenge bayobowe na Edinasi Sebagabo Rwambara, waje kwicwa murico gihe apfana n’Abasirikare benshi ba Banyamulenge.

Ingabo zimwe z’Abanyamulenge bari k’umupaka wa RDC na Zambie, aba basirikare ba Banyamulenge bari barahawe ibanga n’Abanyarwanda ngo “intambara niba bazahungire muri Zambie.”
Ubwo byari bimaze gukomera Yagabo, yasohotse mu nzu y’itwaje ifaranga ariko ntambunda afite asanga abasirikare ba katanyama k’umuryango w’igipango hari OCI na Adjoint wiwe, n’ibwo Yagabo, yahise abaganiriza maze abaha ifaranga ngo bamuzanire Fanta n’Imigati, ababwira ko afite ‘inzara,’ baragenda barabizana basanga kera yatoye imbunda yo m’ubwoko bwa AK-47, n’ibwo yahise abarasa bombi ubwo n’ibwo intambara yahise itangira muri Lubumbashi.

Muri iyo mirwano yabereye mu Mujyi wa Lubumbashi, hahise hapfira abasirikare babiri ba Banyamulenge, abasigaye binjira ishamba rya Zambie bakiri mwishamba, haje gupfira undi witwa Aimable.

Irishamba abasirikare ba Yagabo, barigenze iminsi ibiri(2) baza guhuruka ahitwa Kitwe homuri Zambie ariho baje guhura n’abandi benshi byanavuzwe ko baje nokuhasanga abasirikare barimo Captain Mugabo na Colonel Karegeya. Nyuma y’ibyumweru bibiri(2) bari muri Zambie, baje guhabwa itegeko ryokurira Indege bakaja i Rwanda.

Indege bayuririye kuk’ibuga c’indege ca Ndola, berekeza i Kanombe, mu Gihugu c’u Rwanda. Aha m’u Rwanda, baje kuhava kandi berekeza muri Republika ya Demokarasi ya Congo, i Goma, bava Goma berekeza i Kisangani, barimo kurwana n’ingabo za Perezida Laurent Désire Kabila.

Muricogihe OCI Yagabo, yarwanye Urugamba rukaze mu muhanda, wa Kisangani kugeza Lubutu, agace gahuriramo i Ntara zitatu(Kisangani,Kivu y’Amajy’epfo na Kivu y’Amajyaruguru). Muri aka gace Yagabo n’ingabo barikumwe bahawe itegeko ribabwira kurwana berekeza Umuhanda wa Kivu y’Amajy’epfo: “Ariho Lubutu, Tingitingi, Walikale, Musenge, Gombo, Bunyakiri.”

Uyu Muhanda bawuhuriyemo n’intambara ikomeye gusa baje guhura n’izindi Ngabo za RCD Goma, zivuye i Bukavu, kumurwa Mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Ibyo bice byose bamaze kubifata bahabwa kuja kuba Hombo, aharero niho haje kurasirwa Abana benshi ba Banyamulenge.
Nyuma baje kuhava boherezwa i Bukavu, mu Mujyi.

Yagabo, ahabwa kuba Komanda wa operation muri brigade(S3 wa brigade), muri teritware ya Uvira, ava i Bukavu yoherezwa muri Uvira.

Byavuzwe ko atatinze Uvira, kuko naho yarahavuye ajanwa kwa Mbogo, nyuma yigihe Yagabo, aza guhabwa kuyobora Brigade ya 9’ème, yarifite icicaro mu Mujyi wa Uvira. Iy’i brigade yarebaga igice kinini cyo muri Kivu y’Amajy’epfo amaze gupfa, yaje gutsimburwa na Colonel Jules Mutebutsi. Yagabo, yishwe n’urusasu arashwe m’urubavu, harigihe c’isaha zirindwi(13h), z’igicamunsi, tariki 26/01/2000, byavuzwe ko yishwe na Mai Mai, uy’umusirikare yapfuye amaze gukizwa asigaye asenga. Ubwo yaragiye gupfa yaririze asaba Imbabazi.

Mbere y’uko apfa haje ubuhanuzi bumusaba gusenga cyane, ubu buhanuzi bwavuga buti: “Ukwiye kugarukira Imana Kandi ugiye kuzakomereka urashwe!” Yagabo kuva y’injiye igisirikare mu mwaka w’ 1987 kugeza mu mwaka w’2000, yaratara raswa arashwe bwambere ahita apfa. Yapfuye azengurutswe n’Amaescorti ye 15.

Ay’amateka twayahawe na Docta Musabwa, wahoze ari umusirikare wa Yagabo, uyu Musabwa y’injiye igisirikare mu mwaka w’1997, afite Imyaka 18.

Muyateguriwe na Bruce Bahanda.

Tags: Umusirikare wari waramamaye kw'izina rya Sautiyamungu umwe muntwari utazibagirana m'ubwoko bw'Anyamulenge Yagabo Mutambatamba menya Amateka ye
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by Bruce Bahanda
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by Bruce Bahanda
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by Bruce Bahanda
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post

M23 yafashe agace kingenzi komuri Goupement ya Buhumba, ka Trois entenne.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?