Ingabo za Israel (IDF), n’ibimodoka bya Bulende, kuri uyu wa mbere, tariki 30/10/2023, b’injiye mu Ntara ya Gaza. Maze batangira ibikorwa byokurwanya uriya mutwe wa Hamas, muntambara yo k’ubutaka muriyo Ntara.
Ibiro ntara makuru bya Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika( Associated Press), batangaje ko babonye amashusho yama videwo y’ikimodoka cya burende n’ikimashini co gusenya amazu cyamaze kuzura Umuhanda winjira mu Ntara ya Gaza uva M’uburasirazuba bw’iyo Ntara.
Leta ya Israel yo ivuga ko Abanyapalestina bakoreshaga uwo muhanda igihe bahunga ibitero by’itsinda ry’imitwe irwanira k’u butaka muri Gaza.
Igisirikare kirwanira mu kirere cya Israel cyatangaje ko cyakoze ibitero ahantu hagera kuri 600 mu ntara ya Gaza mugihe cya masaha 24 arangiye. Ikindi n’uko Israel yavuze ko yakoze ibitero muri Siriya na Libani.
Iki Gisirikare cya Israel kikavuga ko ibi bitero cyakoze kuri uyu wa Mbere, tariki 30/10, byari bigamije kwihorera ku bitero byakozwe ku butaka bwayo biturutse muri ibyo bihugu byombi.
Muribyo bitero Israel yemeje ko yishe ibyihebe byinshi bisanzwe bikora iterabwoba mu ntara ya Gaza.
Naho Hamas yo yatangaje ko yasambaguye ibimodoka bya burende bya Israel bakoresheje za misile.
By Bruce Bahanda.