
Ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, FDLR, Wagner, Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo, barashinjwa kwica abaturage bo mubice byo M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo.
Nk’uko iy’i nkuru Minembwe Capital News, tuyikesha abaturiye ibyo bice, n’uko ziriya ngabo za leta ya Kinshasa, zishe umubyeyi wabana batanu(5), Zabayo Hangi, w’imyaka 40 akaba yari yarashakanye na Nsengimana Rugira, bari basanzwe batuye muri Village Buzamba, muri Localite ya Ngombera homuri Groupement ya Buhumba, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.

Nyuma yokwica bongeye gukomeretsa undi mugabo womuri Localite ya Cyegera, homuri Groupement ya Buhumba, aho byavuzwe ko mukumukomeretsa bakoresheje imbunda barasa.
Ay’amakuru yanemejwe n’u muvugizi wa M23 mubyapolitike, bwana Lawrence Kanyuka, aho yakoresheje urubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter.
Lawrence Kanyuka, yagize ati: “Ingabo za Perezida Félix Tshisekedi, bishe abasivile benshi, nka Zabayo Hangi w’imyaka 40 bamwishe.”
Yongyeyeho kandi ati: “Iz’ingabo za Perezida Félix Tshisekedi, zakomerekeje n’undi mugabo zimurashe, usanzwe atuye muri Localite ya Cyegera, homuri Groupement ya Buhumba.”
N’inyuma y’imirwano ikaze ikomeje kubera M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, aho ziriya ngabo za leta ya Kinshasa zimara kuneshwa na M23 zikuvuta mubaturage zikabica zibaziza ubwoko bwabo abatutsi ndetse byemezwa ko bica n’abaturage baba bafite isura isa n’iyabatutsi nk’uko Minembwe Capital News yabwiwe.
By Bruce Bahanda.