
Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe ngowaba ugiye kugira icyo wakora mu guhosha imirwano imaze iminsi ibera M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo (Eastern DRC).
Uyu muryango wa Afrika Yunze Ubumwe usanzwe warashizeho umurongo wo kwambura abarwnayi imbunda kuva mu 2011 mu rwego rwo kwirinda imirwano nk’iyi yongeye kubura.
Muri iki cyumweru turimo uyu muryango watangaje ko icyiciro cya kane cya gahunda yo kwambura imbunda abarwanyi mu bice birimo imirwano, izaza igendera ku mibare y’ibimaze kugerwa mu gushira mu bikorwa imyanzuro yafashwe igamije gushaka amahoro.
Iyi gahunda kandi izaterwa inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’amahoro ndetse na Banki y’Isi.
Muri iyi gahunda, hazagendera kandi ku bufasha buri gutangwa n’Ibihugu byo mu karere, ndetse inayoborwe na byo, aho byitezwe ko bizatuma ingamba zo gukumira imvururu zitanga umusaruro.
Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe, utangaza kandi ko iyi gahunda nsha izibanda ku kubahiriza uburenganzira bwa muntu ndetse n’ubutabera ndetse no kumvisha imitwe yitwaje imbunda kwitabira ibiganiro.
Itangazo ry’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe, rije nyuma y’uko hagabwe ibitero byibasira ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba (EACRF) bunashigikiwe n’uyu Muryango (AU), byatumye hatekerezwa uburyo hongerwa ubwirinzi no guhangana n’abazigabaho ibitero.
Umusirikare wa Kenya wari mu butumwa bwa EACRF, byatangajwe ko yishwe nyuma yo kuraswa n’igisirikare cya Congo (FARDC) ubwo cyarwanaga na M23, bikaba kandi byari bibaye ku nshuro ya kabiri.
EACRF kandi iherutse gutangaza ko yabashije gusubiza inyuma igitero yari igabweho n’umutwe witwaje imbunda utaramenyekanye.
Urupfu rw’umusirikare wa Kenya rwanemejewe n’igisirikare cya Congo, FARDC, mu itangazo cyashinjagamo ko yishwe na M23, kivuga ko “Ugamije guteza ubwumvikane buke hagati yacyo na EACRF.”
Ni mu gihe amakuru yatangajwe na EACRF avuga ko uyu musirikare witabye Imana, yarashweho n’umutwe wa Wazalendo uri mu ikomeje gufatanya na FARDC.
EACRF kandi na yo ishinja impande zombi (FARDC na M23) kurenga ku myanzuro yafashwe yo guhagarika imirwano ya Luanda na Nairobi.
By Bruce Bahanda.