
Ibirindiro(Base) bya Bacanshuro (Wagner), baje bava i Buraya, byarahitwa Kanyamahoro, homuri teritwari ya Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, byarasenywe, muntambara ziheruka hagati ya M23 na FARDC.
Nk’uko bizwi Wagner bageze muri Congo Kinshasa, k’ubusabe bwa leta ya Kinshasa aho babasabishije ngo baze gufasha igisirikare cyabo (FARDC, FDLR na Wazalendo), kurwanya umutwe w’inyeshamba wa M23, urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Nyuma y’uko biriya birindiro bya Wagner byari bimaze kuraswaho birasenyuka buriya butegetsi bwa Kinshasa, binyuze muri Minisitiri w’itumanaho akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya Kinshasa, yatangaje ko biriya birindiro kobyaba byasenywe na M23. Amakuru y’ukuri Minembwe Capital News, imaze kwakira n’uko ibirindiro bya Wagner byasenywe n’ibibomba by’ingabo za FARDC.
Nk’uko n’ubundi kiriya Gisirikare cya Perezida Félix Tshisekedi, giheruka kurasa mubirindiro by’ingabo z’umuryango wa EAC cyica umusirikare wo mururiya muryango waje ava mu gihugu ca Republika ya Kenya.
Singabo za Kenya gusa zomuri EACRF zarashweho na FARDC doreko n’iza Uganda zarashweho ubushize zirasirwa mubice byomuri teritware ya Rutsuru, aho byatangajwe ko ba biri muriziriya ngabo za Uganda bakomeretse bidakabije.
Amakuru avugako biriya birindiro bya Wagner ko aribyo byabikirwamo Drone zikoreshwa na Wagner ndetse ko kandi Wagner yazibikiramo Imbunda zabo zamabrenda n’ibindi bikoresho byinshi by’agisirikare ariko kuri ubu ibyo birindiro byahindutse umuyaga.
Ibi birindiro bikaba byarasenyutse muntambara yamaze iminsi itandatu y’ikubiranya muri Groupemant ya Kibumba na Buhumba, byomuri teritware ya Nyiragongo.
By Bruce Bahanda.