Dogo Kalinda, wari umukandinda wiyamamariza gutorerwa kubudepite, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, yishwe arashwe.
Nyakwigendera Kalinda Dogo, avuka muri teritware ya Masisi, amakuru avuga ko uyu Mugabo ko yishwe kumugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 01/11/2023, araswa n’Abantu bikekwa kwari Wazalendo, bikaba byavuzwe ko yiciwe muri Quartier ya Ndosho, iherereye mu Mujyi Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Dog, yigeze kubaho umuyobozi uyoboye Quartier ya Lac-vert, mu Mujyi wa Goma, aha herereye mu Birunga.
Nk’uko Minembwe Capital News, yabwiwe ay’amakuru n’uko Kalinda Dogo, yarashwe amasasu menshi abona gupfa, nimugihe yaravuye kubitaro gusura umwana we warumaze i Cyumweru, arwariye mubitaro i Goma.
Umuturage watanze amakuru yagize ati: “Uyu mugabo yiciwe hafi y’ibitaro, yicwa n’Abantu ba biri bari bitwaje imbunda bakaba bari bicyaye kuri moto bamaze kumurasa amasasu bahise bahunga.”
Ay’amakuru kandi yanemejwe na Sosiyete sivile mu Mujyi wa Goma, aho iyo Sosiyete sivile yahise isabisha ubutegetsi bwa Kinshasa gukora iperereza ry’imbitse abarinyuma yamabi ba biryozwe.
Ati: “Turarambiwe turarambiwe! n’imfu zaburimunsi, kuki ubutegetsi butokora iperereza ?
Yakomereje agira ati: “Inzego zishinzwe umutekano i ngenzi nuko mwokora iperereza kuriz’imfu zaburimunsi.”
Amakuru dukesha abaturage baturiye ibyo bice n’uko mbere y’uko Dogo Kalinda apfa hari habanjye kwicwa Munyamariba nawe wishwe arashwe kugeza ubu iperereza rikaba ritarakorwa.
Bikavugwa ko muribyo bice hagiye haba nubushimusi bw’Abantu.
By Bruce Bahanda.