Abasirikare ba Republika ya Demokarasi ya Congo, FARDC na Wazalendo, baheruka guhungira mungabo za EACRF ziri ahitwa Kitshanga byavuzwe ko FARDC ishaka kubabohoza ikoresheje ingufu za Gisirikare, ivuye i Mushaki, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Nk’uko iy’inkuru igera kuri Minembwe Capital News, n’uko bariya basirikare ba FARDC barimo na Wazalendo bahungiye muriziriya ngabo zo mu muryango wa EAC muntambara iheruka yo m’ukwezi kwa Cumi, ubwo M23 yamburaga FDLR, Wagner, FARDC na Wazalendo uriya Mujyi, uri mubilometre 80 n’u Mujyi wa Goma.
Ay’amakuru yakomeje avuga ko u mutwe wa M23 wasabye Ingabo za EACRF ziri m’ubutumwa bw’amahoro M’uburasirazuba bwa RDC, kubaha abo basirikare babahungiyeho birangira ubuyobozi bwa EACRF banze arinaho M23 nayo yangiye EACRF ko abo basirikare bazasohoka u Mujyi wa Kitshanga. Muri ubwo buryo FARDC na FDLR bakaba basizoye ko bagomba kubabohoza bakoresheje imbaraga zagisirikare nk’uko byavuzwe.
Uwatanze ay’amakuru kuri Minembwe Capital News, yavuze ko FARDC koyaba igeze mugace ka Nyamitabo ija kubabohoza aho ngo baje bavuye i Mushaki bakomereza Bihambwe, Bidegede, Gatare, Gasheberi na Muheto, kumunsi w’ejo tariki 02/11/2023, aba basirikare bari bageze Nyamitabo muri teritware ya Masisi. Gusa ngw’aba basirikare bagenda amajoro gusa.
Ibi bibaye kandi mugihe bivugwa ko ingabo za FARDC ninshi zikomeje koherezwa mubice bya Masisi na Nyiragongo aho byavuzwe ko aba bari muriza brigade 15 zatangajwe n’umugaba Mukuru w’ingabo za FARDC, Gen Christian Tshiwewe Songesa, ko zigiye koherezwa guhasha umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, FARDC n’abambari babo, iheruka kuri uyu wa Kabiri, tariki 01/11/2023, mubice bya Groupement ya Kibumba na Buhumba, aho byanavuzwe ko FARDC yagiye ikoresha ama bombe menshi yatumye abaturage benshi bahasiga ubuzima muribi bice twavuze haruguru.
By Bruce Bahanda.