Kuri uyu wa Gatanu, tariki 03/10/2023, i Luanda hateraniye i Nama yahuje Abayobozi batandukanye bagize komite y’u muryango w’ibihugu by’Afrika y’Amajy’epfo(SADC).
N’i Nama byavuzwe ko irimo kwiga nogutegura kukohereza ingabo za SADC M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo. Nk’uko byavuzwe iriya Nama, yahuriwemo n’aba Minisitiri b’ingabo z’uyu muryango wa SADC, aho ibiro bya Minisitiri w’ingabo muri RDC, byatangaje ko Minisitiri w’intebe w’ungirije akaba na Minisitiri w’ingabo, bwana Jean Pierre Bemba Gombo ko y’itabiriye ibyo biganiro, yagiye aherekejwe na Minisitiri w’ubutwererane mukarere, Mbusa Nyamwisa Antipas.
Ay’amakuru akomeza avuga ko n’abakuru b’ibihugu ubwabo bazayitabira kuri uyu wa Gatandatu, tariki 04/10/2023, bikemezwa ko na Perezida Félix Tshisekedi, wa Republika ya Demokarasi ya Congo, ko azabyitabira, nk’uko tubikesha Radio RFI, y’Abafaransa.
Mu Nama y’ubushize yahuje bariya bakuru b’ibihugu buriya muryango wa SADEC, tariki 31/10/2023, baganiriye uburyo bwogutegura ingabo za SAMIDRC, kugira ngo zoherezwe M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, murwego rwo kugarura amahoro muri aka karere kagize Igihe kaberamo imirwaro hagati ya M23 n’Ingabo za RDC.
By Bruce Bahanda.