Colonel Michel Walaka Hyeroba, wo mungabo za Uganda ziri m’ubutumwa bw’amahoro M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, murwego rw’u muryango wa EAC yasezeranije abasirikare be guhora biteguye kw’irwanaho mugihe boramuka bagabweho ibitero bya Wazalendo.
N’imugihe bariya Wazalendo, bahora bakangisha ingabo za EACRF ko babagabaho ibitero aho aba Wazalendo bashinja ingabo z’u muryango wa Afrika y’iburasizuba, EACRF, gufasha M23 igize igihe iri mu mirwano n’ingabo za RDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Aha rero niho Colonel Michel Hyeroba, aheruka gutangariza abasirikare be guhora biteguye kwirwanaho.
Yagize ati: “Tugomba guhora turi maso kandi twiteguye kugira icyo twakora mugihe twogabwaho ibitero.”
Yakomeje agira ati: “Niba bakugabyeho ibitero ntutegereze ikindi irwaneho. Dufite uburenganzira bwo kwirwanaho.”
Mugitero ziriya Ngabo za EAC ziva Uganda ziheruka kugabwaho mubice byomuri teritware ya Rutsuru ahagana mumpera z’Ukwezi kwa Cumi (10) byaketswe ko ari Wazalendo. N’igitero cagabwe kumudoka yaziriya Ngabo aho cyasize gikomerekeje abasirikare ba biri ba Uganda.
Nikenshi Wazalendo bagiye bigamba kuzarasa ingabo z’umuryango wa EAC ahanini abavuye Kenya na Uganda. Dore ko hagiye haba n’imyigaragambyo iyobowe na Wazalendo ikabera mu Mujyi wa Goma, yamagana ingabo z’umuryango w’Afrika y’iburasizuba (EACRF).
Muri uku kwezi dusoje kwa Cumi (10), Wazalendo bari bahaye igihe ziriya Ngabo za Uganda n’iza Kenya amasaha 48 yokuba bavuye k’ubutaka bwa RDC bitaba ibyo bakabakura kuri ubu butaka bakoresheje imbaraga zagisirikare.
Wazando n’itsinda rigizwe ahanini n’abahoze mu mitwe y’inyeshamba irimo Mai Mai, Nyatura n’indi mitwe y’itwaje imbunda nka FDLR, kuri ubu iyo mitwe ifasha ingabo za FARDC kurwanya M23.
By Bruce Bahanda.