Inzego zishinzwe umutekano mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, ngo babyutse bakora ‘umusako,’ ibi ngo babikoze mugihe leta ya Kinshasa itinya ko Goma yaja mu maboko ya M23, nk’uko Minembwe Capital News, imaze guhabwa ay’amakuru.
Umusako wakozwe aho bakunze kwita Kabutembo muri Quartier ya Bujovu, ho m’u Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyarugu.
Ibi leta ya Kinshasa ibikoze mugihe intambara ikomeje kubica bigacika mubice bya teritwari ya Nyiragongo, Masisi ndetse na Rutsuru aho u mutwe wa M23 ukomeje kwambura ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, zifatanije na Wazalendo, FDLR na Wagner ndetse n’igisirikare c’u Burundi, ibice byinshi harimo ko n’ubu intambara ikomeye irimo kubera munkengero z’uriya Mujyi wa Goma.
Gusa amakuru dukesha isoko yacu, avuga ko zir’iya ngabo zirwana k’uruhande rwa Kinshasa kozikomeje guhunga zihungira m’u Mujyi wa Goma.
Ay’amakuru akomeza avuga ko ahagana isaha ziki Gitondo, cyo k’uwa Mbere, tariki 06/11/2023, bariya bashinzwe umutekano muri Goma bazindutse basaka ahanini amazu yabo m’ubwoko bwa Batutsi. Amazu barimo gusakamo bavuze ko bashaka kumenya ko atarimo imbunda ndetse ngo n’abarwanyi ba M23. Kugeza ubu uwo musako urakomeje, abasore benshi bo mubwoko bw’Abatutsi bafashwe nabo barimo gukora umusako biswe M23.
By Bruce Bahanda.