I Ntambara yazindutse ibera mubice bya Groupement ya Kibumba na Buhumba, muri teritware ya Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, byavuzwe ko yari remereye, nimugihe ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, zakoresheje ibibunda by’ibifaru.
Iy’imirwano yarimo ihuza M23 n’ingabo z’irwanirira Guverinoma ya Kinshasa, harimo FARDC, FDLR, Wagner, Imbonerakure z’u Burundi (FDNB) na Wazalendo.
Minembwe Capital News, amakuru yizewe ifite n’uko ziriya Ngabo zo k’uruhande rwa perezida Félix Tshisekedi, nizo zazindutse zigaba ibitero mubice bituwe n’abaturage benshi, aho byanatangajwe n’uriya mutwe wa M23.
Amakuru avugako iriya mirwano yageze mu Kibaya no munkengero za Parike ya Virunga, biza gukara k’umpande zombi gusa M23 yaje gukoresha ubunararibonye bw’intambara maze ingabo za RDC ziyabangira ingata, ibi twabibwiwe n’umuturage uturiye ibyo bice.
Uriya muturage waganiraga na Minemwe Capital News, yanaje no kuduhamiriza ko k’umunsi w’ejo hashize, tariki 05/11/2023, ko M23 yari yariye karungu nimugihe birukanye ibihumbi n’ibihumbi bya FARDC, FDLR, Wagner, Imbonerakure na Wazalendo, munkengero z’u Mujyi wa Kitshanga.
Yagize ati: “Ejo byari bicika neza neza! Uburyo M23 yarwanye mo yakoresheje ubuhanga bw’intambara butangaje kandi bambura ziriya Ngabo za FARDC ibibunda by’ibifaru bafatamo n’Abasirikare benshi b’u Burundi.”
N’amakuru yakomeje avuga ko ibice byinshi byo muri teritware ya Masisi, ko byamaze kwigarurirwa na M23, FARDC n’abambari babo bakaba basigariye muduce duke turimo na Zone ya Masisi.
Ibibera i Goma byo ngo bikomeje gutangaza nimugihe byemejwe ko ingabo za FARDC zifite amakuru ko M23 izafata uriya Mujyi vuba. Ay’amakuru FARDC yayasohoye ubwo barimo bakora umukwabu ahanini bagahohotera abavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Umukwabu wakozwe Kabutembo, muri Quartier ya Bujovu. Andi Makuru avuga ko abantu benshi bakomeje guhunga bava i Goma bakagana i Bukavu abandi bagakoresha Indege bagahungira i Kinshasa no mubindi bihugu nk’uko twabwiwe ay’amakuru n’abamwe mubaturage baturiye i Goma.
By Bruce Bahanda.