Ingabo zifasha Guverinoma ya Kinshasa, kurwanya Inyeshamba zo m’u mutwe wa M23, muntambara barwanye uyumunsi bahunze bavuye inyuma.
Nk’uko byavuzwe iy’imirwano yatangiye igihe c’isaha z’igitondo cyokuri uyu wa Mbere, tariki 06/11/2023, aho byavuzwe ko barwaniye munkengero z’u Mujyi wa Goma, muri Groupement ya Kibumba na Buhumba, byomuri teritware ya Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iy’i mirwano yaje gukomereza Kanyamahoro, aharero niho FARDC, FDLR, Wagner, Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo, bahunze bavuye inyuma.
Ziriya Ngabo za RDC, zahunze Kanyamahoro ziruka k’umutuno bahungira Kilimanyoka, aha naho baje kuhahunga biruka bavuye inyuma bahungira ahitwa Mujogo.
Ubwo FARDC n’abambari babo, bageraga Mujogo baje kuhahurira na Msaada y’ingabo zigwiriyemo Abasirikare b’u Burundi na FDLR, baje bava mu Mujyi wa Goma.
Kuri ubu imirwano ikaze hagati ya M23 naziriya Ngabo za Kinshasa, irimo kubera kuri uyu Musozi uri mubilometre bike n’u Mujyi wa Goma.
Mujogo, ni umusozi w’unamiye za Kibati, ugana za Kanyarucinya. Ibi bice byose biri muri teritware ya Nyiragongo.
Twabibutsako ubwo zir’iya ngabo za RDC, zarimo zikizwa n’Amaguru, M23 nayo yabirukagaho ibakurikiye. Ingabo ninshi za FARDC n’abambari babo, baguye muri iyi mirwano abandi benshi barakomeretse.
By Bruce Bahanda.