Umukuru w’igihugu c’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa Mbere, tariki 06/11/2023, yagiranye ikiganiro n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken byibanze ku kibazo cy’umutekano muke wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Nk’uko byavuzwe iki kiganiro cyakozwe hifashijwe telephone ngendanwa.
Ibiro bya Perezidansi y’u Rwanda ku rubuga rwayo rwa X yavuze ko “Perezida Kagame yagiranye ikiganiro bitanga umusaruro cyo kuri telefoni n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken kumutekano muke wo M’uburasirazuba bwa RDC.”
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byunzemo ko Perezida Paul Kagame na Antony Blinken banaganiriye ku gikenewe mu “kugabanya imirwano ndetse n’uko amakimbirane yakemuka biciye mu nzira ya Politiki.”
Abayobozi bombi baganiriye nyuma y’ukwezi kurenga imirwano yubuye hagati y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba za M23.
Kuri uyu wa Mbere imirwano ikomeye yabereye mu duce two muri Groupement ya Kibumba na Buhumba, muri teritwari ya Nyiragongo iherereye mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma, ndetse hari impungenge nyinshi z’uko iyi mirwano ishobora kugera mu Mujyi wa Goma.
Mu gihe imirwano ikomeje kuja imbere M’uburasirazuba bwa RDC, umwuka ni na ko ukomeje kuba mubi hagati ya Leta y’iki gihugu n’u Rwanda gishinja kuba ari rwo ruha ubufasha uriya mutwe.
U Rwanda ku rundi ruhande ntiruhwema kugaragaza impungenge rutewe n’imikoranire y’Ingabo za Leta ya Congo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR umaze igihe ufite gahunda yo kuruhungabanyiriza umutekano.
Perezida Kagame mu kiganiro na Blinken yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gushigikira “gahunda ikomeje y’akarere yo kuzana amahoro n’umutekano muri RDC no mu karere.”
Bijyanye n’iyi gahunda RDC imaze igihe isabwa kugirana ibiganiro na M23, gusa iki gihugu cyarahiye ko nta biganiro ibyo ari byo byose giteze kugirana n’uyu mutwe w’inyeshamba wa M23.
Muriyi mirwano yabaye kuri uyu wa Mbere, uriya mutwe wa M23 wirukanye ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa (FDLR, Wagner, FARDC, imbonerakure z’u Burundi na WAZALENDO), babageza Kibati, centre iherereye mubilometre 15 n’u Mujyi wa Goma.
By Bruce Bahanda.