Umugaba Mukuru w’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Christian Tshiwewe Songesa, kuri uyu wa Mbere, tariki 06/11/2023, yageze i Goma, aje mugihe umutekano wongeye kuzamba.
Nk’uko iy’inkuru ibivuga uriya musirikare mukuru yahageze igihe c’isaha z’umugoroba wa joro, mugihe kandi imirwano ya M23 n’Ingabo za RDC ihagarariye munkengero z’u Mujyi wa Goma. Amakuru y’ukuri n’uko M23 kumunsi w’ejo hashize yafashe uduce twomuri Groupement ya Kibati, iherereye mubilometre 15 nuriya Mujyi wa Goma.
Iy’i mirwano byavuzwe ko ziriya Ngabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC, FDLR, Wagner, Imbonerakure z’u Burundi na WAZALENDO), ntamahirwe bayigizemo. Nimugihe kuri uyu wa Mbere, barwanye bahunga, biruka bambukiranya imisozi, bikaba byarahesheje M23 gufata Groupement ya Kibumba na Buhumba.
Ubu aho impande zose zirikurebana ayingwe nimubice bya Groupement ya Kibati, muri teritware ya Nyiragongo. Kibati iherereye mubilometre 15 n’u Mujyi wa Goma.
Bibaye mugihe kandi amakuru avuga ko umunyambanga wa leta Zunze Ubumwe za Amerika mubyubanyi n’amahanga, Antony Blinken, yakoranye ikiganiro na Perezida Félix Tshisekedi ndetse na Perezida Paul Kagame, w’u Rwanda, abaganiriza k’umutekano muke uri M’uburasirazaba bwa RDC.
Peresidence y’igihugu ca RDC, yatangaje ko Blinken, yasabye abakuru b’ibihugu byombi kuvana ingabo k’umipaka ihuza ibyo bihugu.
By Bruce Bahanda.