
Umutwe w’inyeshamba wa M23 watangaje ko nta ruhare na ruto bafite mu ibura ry’umuriro mu bice by’u Mujyi wa Goma.
Umuvugizi w’uriya mutwe wa M23 mubyapolitike, Lawrence Kanyuka, akoresheje urubuga rwahoze rwitwa Twitter, yatangaje ko mu bice basanzwe barafashe konta kibazo bafite bityo ko Kinshasa iri gushaka urwitwazo kandi ikomeje kwica abanye-Congo.
Yagize ati: “M23 iramenyesha abaturage ko idashinzwe ibijyanye no gukupa umuriro mu Mujyi wa Goma no mu nkengero zawo.Sosiyete y’ingufu ya Virunga iri gukora neza ibikorwa byayo mu bice dusanzwe tugenzura.M.Tshisekedi agomba guhagarika gukandamiza no kwica abanyekongo.”
Ku munsi w’ejo nibwo u Mujyi wa Goma, wabaye icuraburindi(umwijima bitewe n’imirwano yiriwe ibera mubice bya Groupement ya Kibumba hagati y’inyeshyamba za M23 na FARDC, FDLR, Wazalendo n’abacanshuro b’abazungu, yangije ibikorwaremezo bikwirakwiza amashanyarazi.
Mu itangazo basohoye, Virunga Energies yavuze ko itazi igihe izabasha gucanira abaturage kuko idafite ubushobozi bwo kugera mu duce tuberamo imirwano.
Iki kigo kivuga ko kugeza ubu ari imbogamizi gucana amatara yo ku muhanda ndetse no gucanira ibitaro.
Hatangajwe ko pompe zifasha gukwirakwiza amazi cyane cyane mu gace ka Kyeshero na Bushagara zitabasha gukora.
Iki kigo kivuga ko amakipe y’abakozi bayo biteguye kujya gusana ibyangijwe n’imirwano mu gihe bahabwa uburenganzira n’impande zihanganye.
Imirwano hagati ya M23 na FARDC isa nkaho yafashe indi ntera byumwihariko mu bice bisatira u Mujyi wa Goma .
Gusa harandi makuru ahamyako FARDC barashe i mbunda za BM, ahagana isaha za kumi nebyiri zija gushira mu masaamoya z’ijoro, ibi bisasu rero nibyo byaguye kumapoto ya Mashanyarazi umuriro urakatika mu Mujyi.
By Bruce Bahanda.