Byamaze kwemezwa ko Lieutenant General Sikabwe Asinda Fall, ko ariwe wahawe kuyobora operation mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
N’ibimaze gutangazwa n’umugaba Mukuru w’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, Gen Christian Tshiwewe Songesa, uri m’uruzinduko rwakazi i Goma, kuva kuri uyu mugoroba wo k’uwa Mbere, tariki 06/11/2023.
Ibi abitangaje kuri uyu wa Kabiri, ubwo yarafitanye ibiganiro byoguha moral abasirikare ba FARDC kuri none bari muntambara n’umutwe w’inyeshamba wa M23 muriy’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Gen Sikabwe Fall, atsimbuye kuri uwo mwanya Major Gen Peter Cirimwami Nkuba, wari usanzwe ari Guverineri akaba yari ayoboye na operation. Amakuru dukesha isoko yacu avugako Peter Cirimwami Nkuba kuri ubu yahamagawe i Kinshasa aho bikekwa ko y’aba azira ngo kuba afite umugambi wogutanga u Mujyi wa Goma mu maboko ya M23.
Nk’uko Iy’inkuru ikomeza ivuga ko mungabo za FARDC kohoba hamaze kwinjira umwuka mubi nimugihe bamwe bashinjyanya kuba hari abashigikiye u mutwe wa M23, urwanya buriya butegetsi bwa Kinshasa.
Major Gen Peter Cirimwami, yarasanzwe afite i kase y’uko y’aba yaragize uruhare kugira ngo u Mujyi wa Bunagana ufatwe na M23 , ahagana mu mwaka wa 2021.
Lieutenant General Sikabwe Asinda Fall, wahawe kuyobora operation mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, avuka m’ubwoko bw’Ababembe, akaba avuka muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
By Bruce Bahanda.